Imodoka ya Leta yibwe Ibitaro bya Ruhengeri n’ubu NTIRABONEKA

Share

Hashize amezi ane arengaho iminsi mike imodoka y’Ibitaro bya Ruhengeri biri mu Karere ka Musanze yibwe. Umuyobozi mushya w’ibi bitaro, Dr Philbert Muhire yabwiye Umuseke ko kugeza ubu itaraboneka.

Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri muri Musanze

Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri muri Musanze

Avuga ko batanu bakekwaho uruhare muri buriya bujura bagifunze, bakaba bazitaba Urukiko muri Gicurasi, 2019.

Ngo hafunzwe abacungaga umutekano w’ibitaro babiri, umushoferi umwe, uwari ushinzwe ibikoresho n’uwari ushinzwe kwita ku modoka by’umwihariko.

Dr Muhire avuga ko muri iki gihe ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bwafashe ingamba zo gukumira ko ubujura nka buriya bwakongera kuba harimo kwindika buri modoka yose isohotse, uyisohoye, aho igiye, icyo  bayijyanye gukora, igihe igarukiye n’ibyo igarukanye.

Avuga ko guhera muri Nyakanga, 2019 ibitaro bya Ruhengeri bizaba bifite camera zireba hose.

Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri muri Musanze. Imodoka yabyibwemo yari ifite nomero ziyiranga, GR 455D  ikaba iri mu bwoko bwa Jeep Toyota Land Cruiser, icyo gihe ngo yibwe n’umuntu waje yiyita umushoferi.

Dr Philibert Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri avuga ko bazashyira camera mu kigo hose

Dr Philibert Muhire uyobora ibitaro bya Ruhengeri avuga ko bazashyira camera mu kigo hose

src.Umuseke

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up