Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yafunguwe

Umuhanzi Gisa James [Gisa cy’Inganzo] wari umaze imyaka hafi ibiri afungiye muri gereza ya Nyarugenge, yarekuwe kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe amaze guhamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.

Yatawe muri yombi mu Ukwakira 2017 nyuma y’izindi nshuro nyinshi yagiye afatwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Akiva uri gereza, Gisa yakiriwe n’umuhanzi Social Mula n’umujyanama we Twahirwa Theo.

Twahirwa yabwiye IGIHE ati “Nabonye ameze neza Nta kibazo afite, ikindi yarabyibushye. Nonaho nta ngamba zidasanzwe yari akeneye kubanza akaruhuka, agashyira ubwenge ku gihe agafata umurongo.”

Gisa azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Uruyenzi’, ‘Genda ubabwire’, ‘Umuturanyi’ n’izindi. Uyu musore yigeze no kujyanwa i Iwawa mu kigo ngororamuco nyuma y’uko muri Mata 2015 yafatanwe ibiyobyabwenge.

Yavuye Iwawa avuga ko yihannye icyitwa ikiyobyabwenge cyose ndetse ko yatangiranye umwaka wa 2016 itsinda rishya ryitaga ku muziki we, yemeza ko ‘atazongera kuvugwa mu bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge no gukorakora’.

Nyamara siko byagenze kuko yaje gufatwa akanafungwa.

Muri gereza, Gisa yatangaga ubuhamya bunyuranye yifashishije indirimo

Uyu muhanzi yakunze kurangwa n’imyitwarire idahwitse mu myaka mike ishize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up