Umugabo n’umugore we atawe muri yombi nyuma yo gukubita umwana wabo w’imyaka itatu bakanamuzirika ku mugozi

Umugabo n’umugore we batuye mu Kagari ka Mataba, Umudugudu wa Gatunga mu Murenge wa Nduba, batawe muri yombi nyuma yo gukubita umwana wabo w’imyaka itatu bakanamuzirika ku mugozi, bakamuta mu nzu bagiye kwimuka.

Uwo mugabo w’imyaka 23 y’amavuko n’umugore we w’imyaka 20, batawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturanyi babo. Uyu mwana w’umukobwa yakubiswe na Se, afatanya n’umugore we ubereye uyu mwana mukase.

Saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere, uyu mugabo n’umugore babanaga mu nzu ngo bazinze utwangushye bashaka kwimukira mu Karere ka Rulindo, umwana aho kumutegura ngo bajyane baramuhondagura, bamuzirika mu nzu bakodeshaga barigendera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yavuze ko amakuru y’uyu mwana bayabwiwe n’abaturanyi b’uyu muryango.

Ati “Amakuru twahawe n’abaturanyi babo ko uriya mwana ngo batashakaga kumwimukana, batubwiye ko bamutotezaga bamuhora ko yinyarira akaniyitumaho. Uriya mugabo n’umugore we ubu bafashwe bashyikirijwe RIB, umwana nawe yajyanywe ku Kigo Nderabuzima ngo bamuvure ibikomere by’inkoni Se na Mukase bamukubise.”

CIP Umutesi yakomeje agira inama abaturage yo kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose bakorera abana, kuko umuntu wese uvutsa umwana uburenganzira bwo kubaho neza abihanirwa n’amategeko.

Yakomeje asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, agira inama abagore babyarana n’abagabo ntibashakane, kwirinda kubaha abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 121 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ivuga ko umuntu wese ukomeretsa undi umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboboko bubabaje, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu ya 500,000FRW ariko atarenze 1, 000,0000 FRW.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umwana we akamuzirika mu nzu

Uyu mwana yajyanywe ku kigo nderabuzima ngo yitabweho

Aho yakubiswe inkoni harigaragaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up