Cathédrale Notre-Dame de Paris iherereye mu mutima w’umurwa mukuru w’u Bufaransa yafashwe n’inkongi ikaze

Cathédrale Notre-Dame de Paris iherereye mu mutima w’umurwa mukuru w’u Bufaransa yafashwe n’inkongi ikaze, yangije igisenge cyose ndetse n’ibindi bice bitandukanye byayo.

Iyi nyubako isurwa cyane kurenza izindi mu Burayi bwose, ahagana 6:50 z’umugoroba nibwo inkongi yayifashe. Imyotsi yuzura ikirere cyose cyo mu gice cya Paris hagati.

Iyi Kiliziya yatangiye kubakwa mu mwaka wa 1163, imirimo yo kuyubaka yarangiye mu mwaka wa 1345. Ni inyubako ibitse amateka menshi y’imyaka hafi igihumbi y’umujyi wa Paris.

Itsinda rishinzwe kuzimya umuriro ryahise ritabara. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’uyu muriro, gusa harakekwa ko waba ufitanye isano n’imirimo yo gusana igice cyo hejuru cy’iyi cathédrale imaze iminsi ikorwa.

Iyi Cathédrale ifashwe n’inkongi mu gihe Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru gitagatifu kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika.

Imibare igaragaza ko nibura iyi nyubako isurwa na ba mukerarugendo miliyoni 13 buri mwaka.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ari ibyago bikomeye cyane ku Bufaransa bwose, ndetse iyi nkongi ituma asubika ijambo yagombaga kuvugira kuri Televiziyo abwira abamaze igihe bigaragambya mu mihanda yo mu Bufaransa.

Ubwo yasuraga iyi Cathédrale, Macron yavuze ko ‘yari inyubako y’abaturage b’u Bufaransa bose’, yizeza ko izongera ikubakwa bafatanyije. Yashimiye umurava w’abakoze ibikorwa by’ubutabazi bakazimya iyi nkongi itaratwika hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up