Umurenge wa Gitega wibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega mu Umujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge,Abaturage bawutuye ndetse n’inshuti zabo,bose hamwe bifatanije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo hakorwaga urugendo rwo kwibuka.

Ni umuhango wabaye kuriki cyumweru,tariki ya 14 Mata 2019,k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyahafi mu murenge wa Gitega,ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi benshi bakomokaga mu Gitega, ndetse no muyindi mirenge ihana imbibi nuwa Gitega bakaba basaga ibihumbi bitanu, nkuko byagarutsweho n’uhagarariye Umuryango Ibuka muri uyu  murenge.

Uyu muhango kandi wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka,rwatangiriye ku biro by’Umurenge wa Gitega,aho Abaturage bari barangajwe imbere n’Abayobozi babo,urugendo rusorezwa ku rwibutso rwa Cyahafi ahacanwe urumuri rw’icyizere,hagashyirwa n’indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro.

Mutuyimana Gabriel Gitifu w’umurenge wa Gitega.

Uwatanze ubuhamya yagarutse kubyo yibuka  byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bagiye bicwa mu bihe bitandukanye,maze asobanura ibyerekeye  inzira y’Umusaraba Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo kugeza barokowe n’Ingabo zahoze ari iza FPR,aboneraho gukomeza abarokotse bose ,mu mpanuro yabahaye,aho yababwiye ko kurokoka ari  agaciro gakomeye,ndetse gukomeza guharanira kubaho kandi bifitiye icyizere,nabyo ari  akandi gaciro,bityo bakaba bakwiye guhora biyubaka.

Umukuru wa Polisi n’ushunzwe iterambere ry’ubukungu mu rwego rw’akarere ka Nyarugenge bicaranye.

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Gitega Mparabanyi Faustin yasobanuye byinshi mu byaranze inzira y’umusaraba Abatutsi  banyujijwemo mbere yuko bicwa ndetse agaragaza akaga n’uruhurirane rw’ingorane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye nabyo,aho interahamwe zabanzaga kubashyira muri gereza yimfunganwa yari hafi yahubatswe urwibutso bategereje kicwa,nyamara Imana ikabarokora.

Meya wa Nyarugenge acana urumuri rw’ikizere.

Yafashe umwanya wo gushimira abitabiriye umuhango wo kwibuka bazanye n’Abana babo kuko ari bwo buryo buhamye bwo kurinda amateka no guharanira ko kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bitazigera byibagirana.

Kayisime Nzaramba ,Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ari nawe wari umushyitsi mukuru,yibukije abari aho  byinshi mu byaranze amateka y’Abanyarwanda n’uburyo bagiye bacibwamo ibice n’abazungu ubumwe bari bafite bugakendera,hagamijwe guhembera ingengabitekerezo yaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,maze abahamagarira guhora bibuka amateka yabo,kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira kuba mu gihugu cyiza  kizira Jenoside ukundi.

Yagize Ati “Tugomba guhora twibuka amateka yacu kugirango tutibagirwa,kandi tukabigaragaza mu bikorwa bitandukanye dukora buri munsi,atari muminsi ijana gusa,ahubwo tugahora twibuka abacu duharanira kwirinda kuba twakongera kugwa mu mahano twavuyemo n’ubwo bidashoboka.”

Yakanguriye Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi guharanira kubaho no kurushaho kwiyubaka, kuko aribyo bica intege abari bagambiriye kubavutsa ubuzima ,anabizeza ko Ubuyobozi butazahwema kubahora hafi. 

Mutuyimana Gabriel Gitifu w’umurenge wa Gitega yabwiye hanga.rw ko bagifite umubare utari muke w’abarokotse jenoside badafite inzu zo kubamo ,ndetse n’abafite inzu ko zishaje zikeneye gusanurwa. Gusa yabijeje ko bakoze raporo y’ibisabwa kubufatanye n’akarere n’izindi nzego bazabikemura vuba.

Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Gitega, n’igikorwa kiba buri mwaka mubihe byo kwibuka , hagamijwe kuzirikana no guha icyubahiro ababuze ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ndetse no kurushaho kwegera no gusana imitima yababashije kuyirokoka bose.

Indabo zashyizwe ku Rwibutso.
Nkusi Ramesh
SOURCE;HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up