Kwibuka25: Abapolisi bahawe ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Share

Kuwa kane tariki 11Mata 2019, abapolisi basaga 500 ba korera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka kunshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni ikiganiro cyatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana.

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda watanze ikaze muri uyu muhango wo kwibuka kunshuro 25 Jenoside yakorewe abatutsi yibukije abapolisi ko kwibuka twiyubaka bishingira ku umutekano kugirango ibyagezweho bikomeze gusigasirwa.

Yagize ati “Hari abagifite umugambi mubisha wo kugaruka gusohoza umugambi   wa Jenososide barimo FDLR n’abandi bafatanyije, hari n’abari mu gihugu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye kubyo bita amoko, nk’inzego z’umutekano biradusaba gukora cyane kugirango turwanye uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu duharanira kugera kucyerekezo twihaye”.

Mu kiganiro cye Dr Bizimana Jean Damascene yagarutse ku biranga Jenoside.

Yagize ati “Jenoside ni umugambi utegurwa ugasohozwa  n’ibikorwa bigamije kurimbura igice kimwe cy’abaturage hashingiwe ku mpamvu z’ubwenegihugu, z’ubwoko, ibara ry’uruhu, ndetse n’ idini  nk’uko byemejwe n’Amasererano Mpuzamahanga yo ku wa  9 Ukuboza 1948.

Dr Bizimana yavuze uko urwango n’ingengabitekerezo byabibwe kugeza umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ushyizwe mu bikorwa.

Yagize ati”Jenoside yose irategurwa, igashyirwa mu bikorwa . Jenoside igira umurongo mugari igenderaho uhuza abasangiye icyerekezo kimwe cyo gukora Jenoside. Uwo murongo ni wo bita Ingengabitekerezo ya Jenoside. “

Yagaragaje uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari umugambi wateguwe kuva kera binyuze mu nyandiko nkiyitwa Manifeste de Bahutu yanditswe mu 1957, amategeko 10 y’Abahutu ndetse n’ishingwa ry’amashyaka nka APROSOMA na PARMEHUTU byose byari bisangiye umugambi mubisha wo kubiba urwango ndetse no gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr, Jean Damascene Bizimana yasoje asaba abitabiriye ibi biganiro gukomeza kubaka igihugu cy’imakaza ubutabera ndetse no guca umuco wo kudahana, barwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 binyuze mu nyandiko zuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up