Nyakabanda: Abatahigwaga basabwe gufata iyambere barekana ahari imibiri itaraboneka y’abazize Jenoside

Mukeshimana Béatrice uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakabanda, arasaba abatahigwaga gufata iyambere bakaranga ahari imibiri itaraboneka y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.


Mukeshimana Béatrice uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakabanda, arasaba abatahigwaga gufata iyambere bakaranga ahari imibiri itaraboneka y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro 25 jenoside yakorewe Abatutsi,kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/4/2019 ubwo umurenge wa Nyakabanda wo mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali wari mubikorwa byo kwibuka Abatutsi bari bahatuye bishwe mu 1994 muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu  Murenge wa Nyakabanda byatangijwe n’urugendo rwo kwibuka no gusura Urwibutso rwa Cyahafi mu Murenge wa Gitega nawo wo mu karere ka Nyarugenge.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda, Nsabimana Desire,mu kiganiro n’itangazamakuru yasabye abaturage kuba intwari bagatanga amakuru y’ahantu bakeka ko hari ibyobo byajugunywemo inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Mukeshimana Béatrice, Uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakabanda yagize ati:’‘Turasaba abatahigwaga muri jenoside gufata iyambere bakaranga ahari imibiri itaraboneka y’abazize jenoside yakorewe abatutsi kugirango ishyingurwe mu cyubahiro, kuko bitanga amahoro k’umuntu wabuze abe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda, Nsabimana Desire,mu kiganiro n’itangazamakuru yasabye abaturage kuba intwari bagatanga amakuru y’ahantu bakeka ko hari ibyobo byajugunywemo inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Bamwe mu bayobozi b’indi mirenge yo muri Nyarugenge nabo bitabiriye, uyu ni Madumu Mbabazi Stella umuyobozi wa Rwezamenyo afite urumuri rw’ikizere.

Ati:”Turasaba abaturage kuba intwari bagatanga amakuru y’ahantu bakeka ko hari ibyobo byajugunywemo inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Yasoje asaba abarokotse jenoside gukomera muri ibi bihe turimo byo kwibuka abacu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abizeza ko batari bonyine bafite ubuyobozi bwiza bubazirika kandi bubari hafi.

Uyu ni Madamu Chantal uyobora umurenge wa Nyamirambo afite urumuri rw’ikizere.

Ati:’‘Twibuke twiyubaka imyaka 25 irashije jenoside yakorewe abatutsi ibaye,hari byinshi tumaze kugeraho dukesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame,cyane dukomeze tubumbatire ubumwe duharanira kugira umutekano wo nkingi wabyose n’iterambere”.

Ubwo basuraga urwibutso rwa Cyahafi mu Gitega.

Umurenge wa Nyakabanda ubarizwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ugizwe n’Utugari tune ukaba unatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 27.

PHOTO:HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up