Gisozi: Bibutse ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Share

Abaturage bo mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo bitabiriye k’ubwinshi igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye muri uyu Murenge.

Ubwo hakorwaga urugendo rwo kwibuka.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Murenge wa Gisozi kuri uyu wa kane tariki 11/4/2019 rusozererwa k’Urwibutso rwa Gisozi, bahashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Nyuma yo kunamira izi nzirakarengane urugendo rwa komereje muri Kaminuza yigenga ya Kigali ‘’ULK’’, aho abaturage bakomereje ibi bikorwa byo kwibuka, bagejejweho ibiganiro bitandukanye.

Hashyizwe indabyo ku Rwibutso rwa Gisozi.

Niragire Theophile , Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi , yashimiye abaturage b’umurenge wa Gisozi ubwitabire. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko kwibuka arinshingano kuri buri Munyarwanda.

Yavuze ko Abanyarwanda batagomba kwibagirwa na gato. Yashimiye abacitse kwicumu rya Jenoside mu Murenge wa Gisozi ko mu bushobozi bucye bafite bagerageza kwibuka biyubaka kandi banihesha agaciro.

Meya yifatanyije n’abaturage ba Gisozi kwibuka.

Yagize ati:’‘Ndibutsa abarokotse jenoside gukomeza kwibuka baniyubaka kugirango birinde gutiza umurindi uwifuje ko baba batariho. Cyane ko dufite amahirwe y’uko dufite Igihugu gifite Ubuyobozi butwumva,bakore biteze imbere babyaze amahirwe bafite”.

Aba nibo badepite batuye Gisozi bitabiriye umuhango wo Kwibuka.

Nteziyaremye Rambert umwe mu bacitse ku icumu muri uyu murenge wa Gisozi yabwiye hanga.rw aho yagaragaje inzira y’umusaraba yaciyemo, ariko ubu akaba ari mu nzira nziza yo kwiyubaka muri iyi myaka 25 ishize yarubatse afite umugore n’abana batanu, ubu akaba yitunze n’abana be kandi bakaba biga neza.

Urugendo rwo Kwibuka.

Uyu muhango w’itabiriwe n’abayobozi batandukanye,harimo Meya w’akarere ka Kagasabo,n’abaperezida ba njyanama , abadepite 2 batuye muri uyu murenge,inzego z’umutekano Polisi  n’ingabo n’abaturage b’uyu murenge bitabiriye k’ubwinshi.

Ubwitabire bw’abaturage.

Ubwo twateguraga iyi nkuru umuhango w’ijoro ryo kwibuka wakomereje kuri  stade ya ULK Gisozi,hakaba hateganyirijwe ibiganiro bitandukanye.

Ndayiragije J.Baptiste

PHOTO:HANGA.RW

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up