Nyarugenge: Barasaba ko ahiciwe abatutsi hashyirwa inkuta zikandikwaho amazina

Mu Murenge wa Nyarugenge nta rwibutso rwa Jenoside ruhari bituma abayirokotse basaba ko nibura hashyirwaho inkuta zizandikwaho amazina y’abaguye mu rwobo rwari ruri muri Segiteri ya Biryogo n’abaguye mu kigo cya gisirikare cya Camps Kigali.


Umuyobozi w’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), Gafaranga Omar

Ubwo hatangizwaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994,mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali, kuri uyu wa7 Mata 2019, Umuyobozi w’Ishyirahamwe riharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), Gafaranga Omar, yavuze ko kugeza ubu nta rwibutso rwa Jenoside ruhari bituma abayirokotse basaba ko nibura hashyirwaho inkuta zizandikwaho amazina y’abaguye mu rwobo rwari ruri muri Segiteri ya Biryogo n’abaguye mu kigo cya gisirikare cya Camps Kigali.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait, yavuze ko bafatanyije na IBUKA na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, ngo bazareba uko bazubaka vuba.

Yagize ati “Tuzafatanya na IBUKA, dufatanye na CNLG kugira ngo tureba icyo twakora kuko hari aho twagiye twubaka inkuta zitandukanye kugira ngo bajye bajya kuhibukira no kuhashyira indabo mu gihe gikwiriye, tuzafatanya rero kugira ngo turebe icyo twakora kuko si urukuta rwa mbere twaba twubatse, tuzareba izo twashyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tugendeye ku bushobozi, tuzabikora.”

Meya Kayisime Nzaramba asakaza urumuri rw’ikizere.

Muri uyu murenge hari bateraniye abaturage benshi ubona ko ubuyobozi bw’uyu murenge bwashyize imbaraga mugutegura uyu muhango kubera ko ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge niho watangirijwe ibikorwa bizamara iminsi 100 byo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari n’inzego z’umutekano

Insanganyamatsiko yo kwibuka uyu mwaka ni ‘‘Kwibuka Twiyubaka’. Ibiganiro bitangwa muri iki cyumweru cyo kwibuka bizibanda ku bumwe bw’abanyarwanda, guharanira ubutabera, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kubazwa ibyo abantu bashinzwe no kureba kure.

Hacanwe urumuri rw’ikizere bafashijwe n’urubyiruko.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 bwagaragaje abagera kuri 1,074,017 bayiguyemo.

PHOTO:HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up