Nyarugenge-Nyabugogo: Zimwe muri Resitora zakajije ingamba ku isuku

Share

Nyuma yaho hanga.rw itangaje inkuru y’amafunguro adafite isuku mu maresitora akorera Nyabugogo,yasubiyeyo isanga hari zimwe zahinduye imikorere ndetse banakahije ingamba ku isuku .

Amwe mu mafunguro twasanze ateguye bigaragara ko ameze neza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5/4/2019, umunyamakuru yasubiye kureba ko hari impinduka nyuma yogutangaza inkuru igaragaza umwanda mu mafunguro atangwa muri amwe mu maresitora akorera muri Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.


Mukabaganwa Elaine umukoze muri Iriza Resitora ya Nyabugogo twaganiriye atubwira ko bari mu bantu baha agaciro isuku mu mafunguro baha abakiriya .

Imwe muzo yagezeho asanga barahinduye imikorere yitwa Iriza, yasanze igikoni cy’arasukuwe harimo isuku ,amakaro yarasukuwe,aho bogereza amasani hameze neza ndetse baranasibuye inzira icamo amazi y’igikoni. N’icyobo cy’amazi cyarapfundikiwe.

Bamwe mubafatira amafunguro muri iyi resitora baganiriye na hanga.rw basanzwe bayigana bavuze ko bishimira impinduka babonye ,Buhigiro John yavuze ko anejejwe nuko yasanze hari amafunguro apfundiye kandi ateretse ku meza nayo asukuye.

Yagize ati:’’Ndi umukiriya kuva kera hano, nubwo nabonye bavuga ko baduha amafunguro adasukuye nta ndwara  ndahakura,gusa isuku yo irakenewe hano hagana abantu benshi n’uyu munsi twabonye babikoze neza bakomereze aho’’.

Mu gikoni hagaragaraga ko havuguruye harimo isuku.

Twanaganiriye na Mukabaganwa Elaine umukoze muri Iriza Resitora ya Nyabugogo atubwira ko bari mu bantu baha agaciro isuku mu mafunguro baha abakiriya,aho yagize ati:’’Hano turi mu bantu twakira abantu benshi baza kuhafatira amafunguro, akeshi baza kubera dufite amafunguro meza atekanye ubuhanga kandi asukuye’’.

Ibi byashimangiwe na Yadusoneye Dieudonne twasanze mu gikoni atubwira ko ari nawe nyiri resitora, mu kiganiro yahaye hanga.rw yemeye ko bakoze amavugurura cyane ahategurirwa amafunguro (Igikoni).


Yadusoneye Dieudonne  nyiri resitora aganira n’umunyamakuru.

Yagize,ati:’’Ngirango murabibona nibereye mu gikoni ndigukurikirana imikorere y’abakozi, biragoye kumva iwanjye umwanda shyira mugaciro ibyo nkora. Nabiherewe na Certificate, urumva ko nkora ibyo nzi,yego isuku n’uguhozaho ndabizeza ko munagarutse muzasanga mpagaze neza,resitora yanjye niyo ntangarugero muri Nyabugogo’’.

Yakomeje avuga ko yakoze ubucuruzi bwa Resitora kuva 1997 abutangiriye muri Kigali, ubu ngo yishimira kuba agaburira abantu batandukanye bava cyangwa berekeza ahantu hatandukanye mu gihugu baba baje muri gare ya Nyabugogo,by’umwihariko amwe mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu ntara iyo ngo aje gukinira muri Kigali niwe ubakira akanabategurira amafunguro.

Nyuma y’iyi resitora turakomeza kureba ko n’izindi twasuye zakoze amavugurura cyane tureba ko bimakeje umuco w’isuku mu mafunguro baha ababagana.

PHOTO;HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up