Thierry Harerimana wo mu Karere ka Gasabo avugwaho kwica umugore we akajya kwirega kuri Police.

Share

Thierry Harerimana wo mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo avugwaho kwica umugore we Josephine Niringiyimana akabihisha ariko nyuma bikamwanga mu nda akajya kwirega kuri Police.

Harerimana ngo yishe umugore we amuteye icyuma

Harerimana ngo yishe umugore we amuteye icyuma

Umuhoza Rwabukumba uyobora Umurenge wa Kinyinya yatangaje ko ariya makuru bayamenye ariko Harerimana ngo yahise abura.

Ati: “Yamwishe amuteye icyuma mu nda. Twaramushatse turamubura kuko yahise atoroka.”

Umuhoza avuga ko Harerimana yari afitanye n’umugore we abana batatu, umukuru muri bo afite imyaka 10.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up