Nyarugenge: Butike zicuruza Inzoga bazivanzemo n’ibindi bicuruzwa zahagurukiwe

Butike zicuruza inzoga bazivanzemo n’ibindi bicuruzwa zo mu karere ka Nyarugenge zongeye gutungwa agatoki ko ziteza umutekano muke,Ubuyobozi buvuga ko bitemewe ababikora babihagarika batarabihanirwamo.

Meya Kayisime Nzaramba ari kumva ibibazo by’abaturage mu nteko y’abaturage.

Ibi byavugiwe mu nteko rusange y’abaturage yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 2/4/2019, yabereye mu murenge wa Gitega yitabiriye n’umuyobozi w’akarere Kayisime Nzaramba ,inzego z’umutekano,Polisi,Dasso,Inkeragutabara ,ndetse n’abayobozi batandukanye mu karere n’umurenge wa Gitega.

Ubwo hakirwaga ibibazo bitandukanye by’abaturage mu nteko rusange , abatuye umurenge wa Gitega bagaragaje ko bafite ikibazo cy’umutekano muke baterwa na za butike zo muri karitsiye zicuruza ibiribwa ariko harimo n’inzoga, usanga barara bacuruza inzoga akeshi zo muducupa n’izisanzwe , iyo bigeze mu ijoro bamwe mubazinyoye batangira gusakuza no kurwana kubera ubusinzi bigatuma abatuye karitsiye barara badasinzire kubera urusaku cyangwa umuziki wa Radiyo zabo baba bari gucunga.

Bamwe mu baturage bari kubaza ibibazo Meya.

Nyuma yo kugaragaza izi mpungenge umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yababwiye ko impungenge bafite zumvikana ariko ikibazo cya za butike zikora ibyo bitemewe bagiye kubihagurukira ,yagize:’’Umurongo kuri iki kibazo twarawutanze ,izi butike zinywerwamo inzoga ntibyemwe,turasaba ko aho biri babitandukanye bazikuremo kuko aho tuzabisanga bazabihanirwa ,ucuraza butike nayikore neza nta nzoga, n’ucuruza akabari nawe nagakore neza ntabindi bicuruzwa akavanzemo’’.

Nyuma yahaye ijambo umukuru wa Polisi mu karere nawe ashimangira ko bitemewe abakibikora bakwiye kubihagarika,yagize:’’Ubusanzwe butike zicuruza ibibiriti,umunyu,amavuta,ibiribwa n’ibindi? Zinywerwamo inzoga gute? Turasaba cyane inzego z’ibanze aho zibona izi butike gutangira kubabwira yuko bazikuramo babyanga bakabafungira”.

Inteko yasonzwe ibibazo byose byabajijwe Meya abikemuye,ibindi abihaye umurongo bizakemurirwamo.

Bamwe mu baturage bitabiriye inteko.

Mu kiganiro na hanga.rw, dukesha iyi nkuru Meya  yatanze ubutumwa bukangurira abaturage gutangira kwizigamira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante). Ndetse no kuguma kubungabunga isuku mu ngo no kwicungira umutekano cyane cyane batangira amakuru ku gihe aho babonye hagaragara ibyaha.

SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up