Nyarugenge-Kimisagara:Haragaragara za Resitora zicuruza amafunguro afite umwanda

Share

Abaturage batuye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, cyane mu gace ka Nyabugongo bahangayikishijwe n’amaresitora abagaburira ibiryo biteguriye ahantu hadasukuye bityo bikabaviramo kurwara indwara zitandukanye.

Imwe muri izi resitora umunyamakuru yasuye yahasanze umwanda mu gikoni, aho batungariza amafunguro ateganyijwe kugaburirwa abakiriya babagana.

Imboga z’itetse uzisanga munsi y’ameza zidapfundikiye

Nyamara iyo uvuganye na bamwe bahafatira amafunguro bakubwira ko usibye kubona ibiryo barya ku meza, ntibabona amahirwe yo kureba aho aya mafunguro atunganyirizwa.

Umunyamakuru yashatse kuvugana n’abanyiri aya maresitora 6 yabashije gusura barihisha abandi bariruka.

Aha niho batunganyiriza inyama,cyane usanga zitumaho amasazi.
Amakaro usanga yugarijwe n’umwanda kubera amazi bahamena mabi avanzemo n’amakara ubona ko ibikoni byuzuye umwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles yabwiye umunyamakuru ko batangiye ubugenzuzi kuri ariya maresitora mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku, bakirinda gushira abaturage mu kaga, nko kwandura indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda cyane bagiye kubakangurira kw’ubahiriza amategeko y’isuku yashizweho n’umujyi wa Kigali muri gahunda y’isuku n’umutekano.

icyobo cy’amazi ava mu bikoni usanga kidapfundikiye
Bimwe mu bikoresho byandagaye hirya no hino ,iyo karayi ngo bayitekeraho amafiriti.

Havuguziga Charles yavuze ko batagenzura isuku mu bice bimwe bya resitora ngo ahandi hirengagizwe.

Yagize ati:“Mu rwego rwo kugira ngo buri muntu yumve ko isuku imureba kandi bumve ko isuku itaba ikwiye kuba ahantu bicara cyangwa se aho barira gusa, kuko n’aho batekera iba ikenewe cyane tugiye kubahagurukira”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles

Gushyira ubuzima bw’abatugana mu by’ibanze kurusha amafaranga bari bwishyure

Hari abacuruzi bamwe bareba ku mafaranga umukiriya ari bwishyure kurusha uko baha agaciro ubuzima bwe, bityo bikabatera gukora amwe mu makosa arimo gutegura amafunguro nabi yakagombye kuba ateguranye isuku, cyane hari abongeramo ifu mu kivuguto cy’amata cyangwa amazi mu shyushyu y’amata ubundi bagatereka muri telemusi ngo akomeze ashyuhe.

Mu gihe ushinze resitora cyangwa Hoteli, akwiye kumenya ko ubuziranenge bw’amafunguro utanga ari kimwe mu bituma abona abamugana benshi.

Mbere y’uko ujya gutunganya amafunguro banza utekereze ingaruka zishobora kukubaho mu gihe umwe mu bakiriya bawe ashobora kugira uburwayi, utekereze uko byakubera mu mutima ari wowe ugaburiwe indyo yuzuye umwanda wanishyuye amafaranga yawe.

SOURCE:HANGA.RW

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up