Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Rubengera afunze akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa

Share

Umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Rubengera afunze akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa witwa Akuzwe Annet, uyu ubu yabuze ubushobozi bwo guca mu cyuma kuko adafite ubwishingizi mu kwivuza.

Yamuteye icyuma mu irugo no mu rutugu abantu batabara ataragera kure

Yamuteye icyuma mu irugo no mu rutugu abantu batabara ataragera kure

Byabaye mu ijoro ryo ku wa kane w’icyumweru gishize ubwo uyu Akuzwe yagiye ku kabari ahagana saa mbili z’ijoro kugura ikinyobwa kitwa ‘Energy’ maze uyu mugabo Nsengiyumva Jean Pierre basanzwe baziranye akamutega igico akamutera icyuma nk’uko abivuga.

Akuzwe w’imyaka 20 avuga ko yasanze Nsengiyumva aha mu kabari, akamubwira ngo nibamuhe ‘kamwe’. Ariko ngo ntiyagafata kuko yashakaga kugenda.

Ati “Kuko usohoka muri aka kabari aca mu kantu kameze nk’akumba, nsohotse niho yahise ansanga antera icyuma ashaka ngo kugitera ku mutima ariko agitera mu rutugu no mu irugu abantu bahita batabara.”

Akuzwe ntavuga icyo asanzwe apfa na Nsengiyumva gusa yabwiye Umuseke ko ibyo yamukoreye abona ko yari yabiteguye kandi yashakaga kumwica.

Avuga ko Nsengiyumva yakoze ibi yambaye imyenda y’akazi k’aba DASSO.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Akuzwe avuga ko yahawe ubuvuzi bw’ibanze ku Kigo nderabuzima i Rubengera, agasaba kuvuzwa byisumbuyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Rubengera, Emile Rukesha yabwiye umuseke ko batunguwe no kumva babwirwa ko umuyobozi wa Dasso yateye umukobwa icyuma ngo na bo ntibigeze bamenya icyo bapfuye kuko bahise bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Ati “Twese ntabwo tuzi icyo bapfuye gusa uyu mukobwa yari mu bantu bitwara nabi banywa n’itabi, rwose natwe byaradutunguye twumvise ko yamuteye icyuma. Nta kindi kidasanzwe cyari gihari bapfaga.”

Uyu muyobozi avuga ko abaganga bababwiye ko uyu mukobwa yagitewe  icyuma mu mutwe no ku rutugu, kandi ko yahise avurwa arataha kuko ngo ntiyakomeretse cyane byatuma aguma mu bitaro.

Yagize ati “Naho ibyo bizamini avuga byo guca mu cyuma ni urupapuro RIB isaba kugira ngo buzuze dosiye kuko muganga ni we wemeza ko yakubiswe akanakomeretswa”.

Akuzwe we avuga ko yagiye ku bitaro bya Kibuye ngo ace mu cyuma harebwe ubukana bw’uruguma yatewe bamubwira ko icyuma cyaho cyapfuye agomba kujya ku bitaro bya Kirinda.

Aha yayigyeyo kuri uyu wa mbere bamubwira ko ikiguzi cyabyo kiri hagati y’ibihumbi 50 na 70Frw.

Ati “Nahise ntaha kuko aya mafaranga mfite kandi nta na mutuelle mfite.”

Akuzwe yifuza ko yahabwa ubuvuzi mbere ya byose n’ubutabera kuko kuri we bidahagije gufunga uwamuhemukiye ariko we ntavuzwe.

Akuzwe arasaba ubuvuzi n'ubutabera

Akuzwe arasaba ubuvuzi n’ubutabera

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up