Amateka. Ingendo nshya mu mihanda ya Bweyeye n’imodoka rusange zitwara abagenzi

Ikigo gitanga serivisi z’ingendo rusange cya RITCO (Rwanda Interlink Company Limited) cyatangije ingendo nshya mu mihanda ya Bweyeye-Pindura, ari nabwo bwa mbere iki gice kigezemo imodoka rusange zitwara abagenzi.

Ubusanzwe uwavaga i Kigali ajya mu Murenge wa Bweyeye byamusabaga gutega imodoka igera i Kamembe, ahandi bagakoresha moto mu rugendo rugoye cyane.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi Ushinzwe Ubukungu, Kankindi Leoncie, yabwiye IGIHE ko izi ngendo nshya zizafasha mu iterambere ry’abaturage kuko bakoreshaga amafaranga menshi kandi n’abacuruzi bazabasha guteza imbere ibikorwa byabo.

Yagize ati “Birakura abaturage mu bwigunge, ubundi kuva Kigali byabagoraga kuko bafataga moto kubera ko imodoka zagendaga muri uriya muhanda wa Bweyeye zari nkeya. Ariko kuba hagiyeyo imodoka nini, birabafasha kujya bakora gahunda zabo nta kibazo, ikindi ni uko abantu bashobora gukora ubucuruzi kuko baba bizeye gukora ingendo zitabahenze.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushizwe ubwikorezi, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko izi ngendo zizajyana no gukomeza kuvugurura umuhanda wa Bugarama-Butare-Bweyeye n’uwa Pindura-Bweyeye hanashyirwaho amatara yo ku mihanda, bikazafasha mu guhuza iyi mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe.

RITCO Ltd yatangiye gukora muri Gicurasi 2016 nyuma y’iseswa rya ONATRACOM.

RITCO yatangiye ingendo zigera mu gace ka Bweyeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up