Shaddy Boo ati “Njyewe nafashije D’Amour kubera ko numvaga mfite uwo mutima,

Ni nyuma y’inkuru zicaracara ku mbuga nkoranyambaga zivugako Umukinnyi wa Filime D’Amour Selemani yatetse imitwe ngo arwaye indwara y’Impyiko ishobora ku muhitana bityo hakakwa ubufasha bugera kuri miliyoni 20 z’amanyarwanda zaza mufasha kwivuriza mu buhinde ariko abantu bakavuga ko yabeshye.

Image result for shaddy boo yoza imodoka

Amagambo yaravuzwe cyane yanga gushira ivuga, mu mafaranga yabonye ngo yiguriye inzu , imodoka , akaguramo inzoga zihenze cyane yewe arya iraha rikomeye, aho kujya kwivuza nk’uko yatabarijwe cyane. Ku ruharre rwa D’amour Selemani we n’ubwo abantu bamushinja ubutekamutwe we ahakana ayo makuru akavuga ko arwaye koko kandi azivuza, yewe no kugura imodoka arabihakana yivuye inyuma n’ibyo kunywa inzoga abitera utwatsi agashimangirako aria bantu bamwanga bamugiriye ishyari.

Image result for damour selemani

             D’Amour selemani yatabarijwe akomerewe cyane 

Muri Nyakanga 2018 nibwo byamenyekanyeko D’Amour yafashwe n’impyiko ze zose yaje kubagwa   bamushyiramo icyuma kimufasha kuyungurura amaraso hakoreshejwe uburyo bwo hanze y’umubiri, ibizwi nka Dialyse. nyuma byanze ubufasha  guturuka impande zose buba buratangiye ngo azivuze akire burundu.

Image result for shaddy boo yoza imodoka

Shaddy Boo ubwo yozaga imodoka mu gikorwa cyo gufasha D’Amour 

Ntitwakwirengagizako Mu bamushakiye ubufasha harimo n’icyamamare ku mbuga nkorangambaga Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo, uyu mugore yakoze igikorwa cyo koza imodoka mu Kinamba aherekejwe n’inshuti ze, ndetse aherutse gusohora amafoto agaragaza ko basuye uyu mukinnyi wa filime bagasanga yaratangiye kumererwa neza cyane.

Shaddy Boo yavuze kuri D’Amour yasabiye ubufasha benshi bakamwita umutekamutwe

Shaddy Boo ubwo yasuraga D’Amour agasanga yarorohewe

Nyuma yo kumva amakuru ko Selemani yaba yaratekeye imitwe abanyarwanda , Shaddy Boo avugako we yamufashije  abikuye ku mutima yewe nimba yaratetse imitwe ntibimureba.

Related image

Shaddy Boo  ati “Njyewe namufashije kubera ko numvaga mfite uwo mutima, naho ibindi bivugwa ko ari imitwe simbyitayeho niba ari byo cyangwa atari byo. Mugende mumusure mumuganirize mumenye neza ibyo ari byo.”

Shaddy yakomeje agaya inshuti za D’Amour zamwitakanye hakimara kwaduka inkuru zimuvugaho ubutekamutwe.

Yunzemo  ati “Ariko rero biranasekeje uburyo abantu bamwe muri kuvuga ko ari agakino yadukinnye [D’Amour] kandi ari mwe mwakanguriraga abantu kumufasha, kumwoherereza amafaranga, namwe mukabikora. Ubu se tuvuge ko namwe ari agakino mwamukinishaga? Ni byiza iteka gufasha ugakora icyo ugomba gukora udategereje indi nyungu kuko ubundi ibyo tugirira abandi nibyo bidukurikirana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up