Rwamagana: Polisi yatabaye umugore wa guye mu cyobo cya m18 ahetse umwana

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga  kuri uyu gatandatu tar iki 30 Werurwe, yatabaye umugore uhetse umwana waguye  mu cyobo gifite m18 z’ubujyakuzimu.

Uwajeneza Josiane w’imyaka 26 y’amavuko n’umwana we Niyonkuru Omar w’amezi 10 batuye  mu murenge wa Muyumbu, akagari ka Nyarukomo  mu mudugudu wa Gatuza  nibo batabawe nyuma yo kugwa  mu cyobo gifite m18 z’ubujyakuzimu aho  barimo kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba yavuze ko uyu mugore yaguye mu cyobo cyacukuwe n’abaturanyi ubwo bakoraga ibikorwa by’ubwubatsi.

Yagize ati “ Abaturanyi ba Uwajeneza ubwo bari mu bikorwa by’ubwubatsi bacukuye icyobo cyirekire gifite m18 bagomba kuzagira ubwiherero, mu gihe uyu mugore yahiraga ubwatsi bw’amatungo  yaje kugwa muri iki cyobo kuko kitagaragara cyarengewe n’ibyatsi.

CIP Twizeyimana yavuze ko aba bakimara kugwa muri iki cyobo abaturage bihutiye kubimenyesha Polisi maze abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi  no gutabara bakihutira  kuhagera bagatabara ubuzima bw’uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari ahetse.

Kuri ubu ubuzima bw’aba bombi bumeze neza aho bari kwitabwaho n’abaganga mu cyigo nderabuzima cya Muyumbu.

CIP Twizeyimana yibukije abaturage ko mugihe bashoje ibikorwa by’ubwubatsi bakwiye kwihutira gusiba ibyobo n’ibinogo bacukuye cyangwa aho biri hagashyirwa ibimenyetso  biharanga, kugirango hakumirwe ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Yasoje ashimira abaturage ku makuru batanze Polisi ikabasha gutabara ubuzima bwa Uwajeneza ndetse n’umwana we, yabasabye gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano  mu gukumira ibyaha bitandukanye binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up