Inama Rusange ya AJPRODHO JIJUKIRWA yongeye guterana ku nshuro yayo ya 26

Inama Rusange ya AJPRODHO JIJUKIRWA yongeye guterana ku nshuro yayo ya 26 n’abanyamuryango bayo baturutse mu ntara zose z’igihugu, aho bishimiye ibyagezweho muri 2018, bahiga n’ibyo bagiye gukora muri 2019.

Abanyamuryango bitabiriye inteko rusange.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, uratangaza ko muri rusange ibyerekeye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bihagaze neza.

Ibi babitangaje kuri iki cyumweru taliki ya 31/03/2019 mu nama Rusange yateranye barebera hamwe ibikorwa byagezweho umwaka ushize wa 2018, banarebera hamwe nibyo bagiye gukora uyu mwaka 2019.

Muhigirwa Louis  perezida wa komite ya ajprodho mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bishimira byinshi mu bikorwa bagezeho umwaka ushize wa 2018 mu kurengera ibikorwa bya muntu , ariko yemeza ko inzira ikiri ndende yagize ati:”Mu byo twishimira twagezeho harimo kuba ubu dukorera mu turere hafi yatwose tw’u Rwanda ,twishimira kuba twakoreye ubuvugizi abaturage ku bibazo bitandukanye biganisha kubageza kubutabera”.


Muhigirwa Louis  perezida wa komite ya ajprodho mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yakomeje avuga ko ibyo bakora ari bimwe mu bikorwa byunganira Leta, ati:”Dukora ibikorwa byinshi bifasha abanyarwanda kwiteza imbere by’umwihariko urubyiruko , ubu uyu mwaka dufite umushinga Duhuze Project mu gufasha urubyuruko mu kw’ubaka ubumwe no gusakaza amahoro mu bana b’u Rwanda”. yonyeyeho ko n’ubwo hari byinshi bakoze kuburengenzira bwa muntu ariko hari n’ibindi bigifite ibibazo bikenewe gukorera ubugororangingo harimo , Uburezi, itangwa ry’amasoko cyane ya Leta n’ibindi.

Gusa n’ubwo uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu, bamwe mu banyamuryango banenga ubuyobozi bwabo kuba busa n’ubushyira mu bikorwa gahunda za Leta zisanzwe kandi ngo ari umuryango uvugira rubanda; wakabaye ugaragara cyane mu kuvugira abaturage n’ikiremwa muntu. Bikoma ubuyobozi bwabo kuba butagaragaza neza amategeko agenga imitangire y’amasoko, n’uko imishinga imwe n’imwe icungwa.

Ibi ariko Businge Anthony avuga ko atari byo, kuko ngo ibyo bakora byose bijyanye no guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda. Atanga urugero ko bakora ubuvugizi abaturage bakabona amazi, na byo bikaba biri mu burenganzira bw’umuturage.

Inteko yasozwe no gutora bamwe mubuzuza komite basimbura ivuyeho ndetse n’abeguye bavuga ko beguye kumpamvu zabo bwite.

PHOTO:HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up