Ikigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo cyakira abantu basaga 50,buri munsi baje kwipimisha Virusi ya SIDA kubushake ,baba bagiriwe inama na CSDI (Umuryango ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo).

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/3/2019 n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabuye Mukamana Josianne mu muhango wo guhemba amatsinda 6 agizwe n’abantu 15 buri rimwe yakoze neza mugukangurira abantu kumenya uko bahagaze bipimisha virusi ya SIDA kubushake,aya matsinda yashinzwe n’umuryango CSDI ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu Rwanda.

Mu kiganiro na hang.rw yagize ati:’’Uko bihagaze hano mu kigo gupima ubwandu bwa SIDA bikorwa buri munsi,dufite umukozi uhoraho wakira abantu batugana gusa ndashimira umuryango wa CSDI aho waziye ubukangurambaga bwariyongereye byibura kumunsi twakira abasaga 50 baje kwipimisha kubushake’’.
Yakomeje avuga ko ari byiza kumenya uko uhagaze mubuzima akeshi iyo bagusanganye virusi ya SIDA bakwitaho bakanakugira inama zigufasha kumenya uko witwara bigatuma ubaho neza ukanaramba. Arashishikariza abantu kwipimisha ko ari byiza kumenya uko uhagaze bigufasha kumenya nuko witwara. Ibi binajyanye n’insanganyamatsiko yo kurwanya SIDA mu Rwanda uyu mwaka igira iti:”Dukumire ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA ,twipimisha kandi duharanira ubuzima bwiza”.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa baganiriye n’itangazamakuru bafashe iyambere gushishikariza bagenzi babo kwipimisha bavuze ko bahura n’imbogamizi ku basore bababwira yuko nibipimisha bagasanga batanduye SIDA baryamana nabo. Uyu ni Ikimpaye Esperance mu buhamya yaduhaye yagize ati:’’Usanga twigisha bagenzi bacu kwipimisha ariko abasore ntibatwumva usanga batubwira ko nituva kwipimisha tugasanga tutanduye virusi ya SIDA turyamana’’.

Ikimpaye Esperance uvuga ko bigoye kubwira abagore kwipimisha nk’umukobwa.
Yakomeje avuga ko ibi nibyo bigoye cyane ariko bagerageza kubyitwaramo neza kuko bahisemo gukangurira bagenzi babo kwipimisha dore ko bihaye intego yo kugabanya ubwandu bushya bwa virusi ya SIDA mu rubyiruko.

Dr.Tuyishime Simeon/AHF-Rwanda ibumoso aganira na Rusanganwa Leon Pierre ,Perezida wa CSDI.
Izi mpungenge ariko bazimazwe n’ubuyobozi bwa CSDI aho bugira buti:’’Kwihanganira ibitero bibagabwaho nicyo tubigisha,aya matsinda dukorana mubukanguramba tubigisha ko guhozaho bigisha aribyo bitanga igisubizo kirambye,kwigisha ni uguhozaho ntabwo bikorwa umunsi umwe’’. Ibi byasobanuwe na Madamu NIKUZE Sandra umuyobozi mukuru wa CSDI

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabuye Mukamana Josianne yicaye ibumoso Tuyishime Simeon wo muri AHF Rwanda.
Tuyishime Simeon umuganga muri AHF Rwanda yavuze ko CSDI ari bamwe mubafatanyabikora bambere bafatanya cyane mu kurwanya akato no kwigisha abaturage mu gukumira ubwandu bushya mba virusi ya SIDA.
Yagize ati:’’CSDI twatangiye gukorana muri 2016 cyane dufatanya muri gahunda yo kwigisha abaturage kurwanya iheza n’agato mu bantu bafite virusi ya SIDA by’umwihariko twigisha abantu twipimisha tubafasha kumenya uko bahagaze,ibi byose tubigiramo uruhare runini tubatera inkunga y’amafarango kugirango bikorwe neza 100%”.

CSDI bisobanuye (Community Social Economic Development Initiative) ,umuryango wavutse mu mwaka 2008 mu Rwanda , ufite intego yo kurwanya indwara z’ibyorezo,kurengera ibidukikije no guteza imbere ingeri z’abantu batandukanye batishoboye cyane wita mubatuye mu mirenge y’icyaro.
Mu murenge wa Jabana CSDI yahembye amatsinda atandatu yakoze neza ubukanguramba kurusha ayandi cyane cyane bafite ishingano zo kurwanya akato ku bantu banduye no gushishikariza abandi kwipimisha,4 muri yo yahawe imashine zo kudoda andi 2 ahabwa inkwavu zo korora mu rwego rwo kwiteza imbere.

CSDI irashimira bamwe mu bafatanyabikorwa ku isonga hari AHF Rwanda ndetse n’abaturage babafashamyumvire bakorana buri munsi ndetse n’inzego za leta cyane Minisiteri y’ubuzima.

PHOTO:HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW