Nyarugenge-Biryogo: Umuganda rusange waranzwe no gutaha Ruhurura yubatswe n’abaturage

Umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/3/2019,mu kagali ka Biryogo bawukoze basibura imiyoboro y’amazi by’umwihariko batashye Ruhurura nshya abaturage biyubakiye yarangiye ibatwaye asaga miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi niyo Ruhurura yubatswe n’abaturage.

Ibi byashimingiwe na Gitifu w’akagari ka Biryogo ko mu murenge wa Nyarugenge Ndayambaje Karima Augustin mu kiganiro na hanga.rw, yagize ati:’‘ Uyu munsi twakoze umuganda wo gusibura inzira y’amazi aho yarekaga muri Ruhurura agasenya inzu z’abaturage,by’umwihari twatashye Ruhurura shya twubatse kubufatanye n’abaturage mu gikorwa cy’Ubudehe yatwaye asaga miliyoni 6 Rwf. Ifite uburebure bwa metero 215 ibujyakuzimu ho ni metero 1,5”.


Nyakongeza Zamada mu kiganiro na hanga.rw

Yasoje asaba abaturage gukomeza kubungabunga iyi ruhurura birinda gushyiramo amazi mabi ayanduza cyane arimo isabune ko ayisenya bigatuma yangirika.

Bamwe mubaturage baganiriye na hanga.rw bitabiriye uyu muganda bishimiye ko biyujurije ruhurura yari barabateye indwara,Nyakongeza Zamada yagize ati:”Turishimye cyane kuba twarakoze iyi ruhurura yarekagamo amazi mabi kubera yari hagati y’amazu ,imibi yaduteraga ugasanga duhora turwaye Malariya”. 


Ndimubandi Jyamadali mu kiganiro n’itangazamakuru.

Ndimubandi Jyamadali yatubwiye ko batarakora iyi ruhurura yarekagamo amazi mu gihe imvura yaguye agacengera mu mazu kuburyo yasenyaga fondasiyo y’inzu,arashimangira ko bagiye kuyibungabunga neza ngo itazasenyuka.


Gitifu w’akagari ka Biryogo ko mu murenge wa Nyarugenge Ndayambaje Karima Augustin nyuma y’umuganda aganira n’abaturage.

Akagari ka Biryogo kabereyemo umuganda gaherereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali,Aho ubwitabire bw’abaturage bwari bushimishije ariko hari urubyiruko mbarwa hibazwa impamvu rutitabira igikorwa cy’umuganda.

Nyuma y’umuganda abaturage bakoze inama n’ubuyobozi.
PHOTO:HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up