Thursday, September 24
Shadow

Nyarugenge: Koperative KIMI irashima ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi hamwe na RCA

Share

Nyuma yaho hanga.rw dukesha iyi nkuru igaragaje ibibazo by’ingutu komerative ya KIMI yarifitanye na RCA byari bitumye isenyuka ,ubu barashima ko basuwe n’ubuyobozi bwite bwa Leta hamwe na RCA bakaganira ku mpungenge bafite ubu bashima ko zavuyeho.

Ubuyobozi buri kuganira na nyiri nzu KIMI ikoreramo.

Ibi babibwiye hanga.rw kuri uyu wa gatanu tariki ya 29/3/2019,aho bayihamirije yuko bishimye nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi ndetse na RCA bari bafitanye ibibazo byavuyeho yemeye kuvuguruza ibaruwa yari yarabahaye ibambura ubushobozi bwo kuyobora no gufata ibyemezo.

Hanga.rw yongeye kubasura bayihamiriza  ko nyuma y’inkuru twatambukije igaragaza akarengane bakorewe na RCA ,ubu yaje kwisubiraho kucyemezo yari yarafatiye komite cyo kudafata icyemezo icyo aricyo cyose mu gihe iri gukora igenzura ku bibazo birimo kuvugwamo.

Mu kiganiro na hanga.rw bagize bati:’’Twashimye ibiganiro twagiranye n’ubuyobozi by’umwihariko umurenge wa Nyarugenge byatumye RCA yisubiraho idusubiza ububasha n’ishingano nk’ubuyobozi. Ibi rwose byadushimishije kuba RCA yemeye kuvuguruza ibaruwa yatwandikiye itwambura ububasha’’.

Ibi biganiro byitabiriwe na bamwe mu bayobozi bashinzwe amakoperative mu karere ka Nyarugenge, umuyobozi w’umurenge w’agateganyo wa Nyarugenge, umukozi wa RCA hamwe na komite yakoperative ya KIMI bari kumwe n’abagenzuzi.

ubuyobozi buri gukora inama mu karere mbere yo gusura KIMI

Imwe mu myanzuro yafashwe ku bibazo byagaragaye n’iyi ikurikira:

1.Kuberako hari ibaruwa bari barandikiwe na RCA ivuga ko inama y’ubuyobozi itemerewe gufata icyemezo icyo ari cyo cyose kirebana n’umunyamurayango, bityo bikaba byarateye gusa nkaho abayobozi badakora inshingano zabo neza, inama yemeje ko RCA igiye kwandika indi baruwa ibagaragariza ibyo bagomba gukora n’ibindi batemerewe mu gihe ubugenzuzi butaraba.

Iyo baruwa igomba kuba yabonetse bitarenze ku wa mbere tariki 31/03/2019

2.Inama yemeje ko KIMI igomba kwishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu ndetse ikavugurura  amasezerano nka Koperative kuko ny’iri inzu nta kibazo afite. (Nyiri inzu yakuyeho integuza (oreavis) yari yatanze nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi.

  1. Inama yemeje ko abagenzuzi ba KIMI bashyizweho bagomba kuba batanze raporo kuri RCA bitarenze tariki ya 5/4/2019
  2. Inama yemeje ko KIMI izitegura ubugenzuzi buzakorwa na RCA bafatanyije na Auditeur w’Akarere guhera tariki ya 8/4/2019.
  3. Inama yemeje ko nyuma y’ubugenzuzi hazakorwa inteko rusange idasanzwe izamurikirwamo ibyavuye mu bugenzuzi bikamenyeshwa abanyamuryango.

“Dusoje inama dusaba ubwumvikane muri Koperative kandi ko tugiye kugumya kubakurikirana kugirango umwuka mubi urimo ushire’’.

Gusa KIMI irasaba RCA kuzakora ubugenzuzi igendeye ku mategeko agenga amakoperative,bafite impungenge ko izabavanga bikabaviramo ubwumvika buke barayisaba imikoranire myiza ibaha ibitekerezo ndetse n’amahugurwa.

Hanga.rw tuzakomeza dukurikirane imikorere y’iyi koperative tuzanabageza ibyavuye mu igenzura RCA izakora.

Tubibutse ko KIMI ari koperative ihuje abahoze bazunguza telefoni mu muhanda ahitwa ku iposita mu mujyi wa kigali.

Source:hanga.rw

7 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up