Gasabo-Nduba: Meya yakemuye ibibazo byose byari biteganyijwe gukemurirwa mu nteko yasubitswe

Kuri uyu wa kane tariki ya 28/3/2019,Meya ari kumwe n’izindi nzego basuye umudugudu w’Agataraga wigeze kugaragaramo ibibazo bitandukanye, akemura ikibazo cya Mpayimana Isaie wagaragaje akarengane yakorerwaga n’abakozi mu karere bo m’ubutaka.

Meya ari kumwe n’abandi bayobozi bari kumva ikibazo cy’umuturage.

Saa kumi z’umugoroba nibwo Meya Rwamurangwa Steven ari kumwe na vise Meya n’abakozi mu karere bashinzwe ubutaka basuye umudugudu w’Agatagara mu murenge wa Nduba.

Bahasuye nyuma yaho hagaragaye ibibazo by’akarengane bitandukanye byakozwe n’inzego z’ibanze byanatumye abaturage biyambaza itangazamakuru, nubwo naryo byagoranye kubona amakuru kuko babangamiwe n’abamwe mu bayobozi binatuma basubika inteko y’abaturage igitaraganya.

Meya yabanje gusura ahantu hari ikibazo.

Meya yaje kureba uko bimeze asanga abakozi bibanze aribo bakoze amakosa ,aho yasanze hari umuturage witwa Mpayimana Isaie wari warasabye ibyangombwa byo kuvugurura inzu ye bakabimwima kandi abyemerewe hemewe kubaka ku gishushanyo mbonera cy’umujyi.

Mu kiganiro meya yagiranye n’ikinyamakuru hanga.rw dukesha iyi nkuru yagize ati:’‘Byari ibibazo bibiri ariko twasanze byoroshye nuko abatekenisiye babivanze,umuturage bamwimye ibyagombwa byo kuvugurura inzu bagende kuba yarafunze inzira y’umuturanyi. Ibi byose twabikemuye icyangombwa arakibona bitarenze icyumweru,ibyo gufunga inzira y’umuturanyi nabyo twabikemuye twabumvikanishije twanabagiriye inama”.

Gitifu w’umurenge wa Nduba noneho yari yitabiriye.

Uyu muturage meya yakemuriye ikibazo nawe yagize ati:”Ndishimye cyane ndashimira meya,n’umuyobozi ushyira mu bikorwa ishingano ze neza usibye ko nawe abikomora kuri nyakubahwa Perezida wacu dukunda Paul Kagame,gusa ndanashimira itangazamakuru mukomereze aho muvugira umuturage, uyu murongo murimo muwukomeze uri guteza imbere igihugu cyacu”.


Mpayimana Isaie  umuturage meya yakemuriye ikibazo.

Tubibutseko tariki ya 26/3/2019, hasubitswe inteko rusange y’abaturage y’uyu mudugudu w’Agatagara ariho hari gukemurirwa ibi bibazo nyuma yaho ubuyobozi bw’ibanze bwabanje guterana amagambo n’abanyamakuru bavuga ko baje mu nteko y’abaturage atari mu nteko y’abanyamakuru.

Uyu niwe mukozi mu karere ishinzwe ubutaka wasubitse inteko yabaturage igitaraganya nyuma yokubona ko yitabiriwe n’itangazamaku.
Aha yarimo kwiruka akwepa abanyamakuru nyuma yoguterana amagambo nabo ngo bamufotoye ntaburenganzira abahaye ko yanaje mu nteko y’abaturage ataje mu nteko y’abanyamakuru ,ahitamo kubateza inzego z’umutekano icyo gihe zaraje koko zibahagarika gukora banasubika inteko rusange y’abaturage ntampamvu ifatika batanze.
PHOTO;HANGA.RW
SOURCE:HANGA.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up