Nyarugenge: Koperative ya KIMI yongeye gutabaza ivuga ko RCA iyisenye basubiye kuzunguza telefoni mu muhanda

Komite nyobozi ya Koperative y’abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni mu karere ka Nyarugenge KIMI barashinja RCA kubambura ubushobozi bwo kuyobora nta mpamvu ifatika ibahaye, ngo iri gukora ubugenzuzi none nyiri nzu yabirukanye.

Ibi babibwiye hanga.rw, kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/3/2019 aho bavuga ko RCA yabandikiye ibaruwa tariki ya 8/2/2019 .

Bamwe mu banyamuryango ba KIMI

hanga.rw twakiriye kopi y’ibaruwa ya RCA yandikiye KIM ibamenyesha ko bari gukora igenzura bafatanyije na bamwe mu bayobozi mu karere ka Nyarugenge, bareba bimwe mu bibazo bivugwa muri koperative.Muri iyi baruwa  babamenyeshaga ko batemerewe kugira icyemezo nakimwe bafata muri iyi koperative mu gihe igenzura rigikorwa.

Baravuga ko kuva tariki 8/2/2019 ubwo bakiraga  iyi baruwa ,kugeza ubu RCA ntiyigeze igaruka ngo igenzure ibyo ishaka kureba cyangwa ngo ibahe igisubizo. KIM yaabonye bitinze yahisemo kubandikira ibamenyesha ko batari gukora, koperative yabo ubuzima bwahagaze abanyamuryango biyoboye bari gukora ibyo bishakiye.

Nta gisubizo bahawe kugeza nubwo bandikiye inzego bwite za leta by’umwihariko akarere ka Nyarugenge batabaza, ari nako basaba ubufasha nubwo ntabwo babonye.

Twavuganye n’umuyobozi wa RCA mu mujyi wa Kigali NTAGANDA Abdul kuri telefoni atubwira ko atabizi,gusa yatwemereye ko babandiye babasaba kwitabira inama ku biro bikuru bya RCA , avuga ko ibyo kubahagarika ntabyo azi,yagize ati:’‘Iyo tubahagarika twari gushyiraho komite yagateganyo,ibyo umbajije siko bimeze wasanga barabyumvise nabi”

Nubwo abihakanye ko atabizi iyi koperative yaduhaye ibaruwa y’ubuyobozi bwa RCA ibamehyesha ko batemerewe kugira icyemezo nakimwe bafata kijyanye na koperative mu gihe hari gukorwa igenzura.

KIMI iravuga ko babahagaritse babizi neza ndetse RCA ngo yakoze inama n’abanyamuryango tariki ya 21/1/2019 ivugamo ko ibahagaritse.

Komite ya KIMI Bari gutabaza bavuga ko bahuye n’ikibazo  gikomeye cyane kuba batemerewe gutumiza inama rusange  y’abanyamuryango, byabaviriyemo ingaruka  ikomeye cyane kuko inzu bakoreragamo nyirayo ayibasohoyemo kuko habuze uburyo havugururwa amasezerano ngo yishyurwe,ubu yabahaye integuza ko byarangiye amasezerano bagiranye yarangiye inzu agiye kuyiha abandi.

Impungenge nizose bari kuvuga ko basubiye mu muhanda kuzunguzayo telefoni no guhangana n’inzego z’umutekano nkuko byahoze cyera ,baremeza ko RCA  ariyo ntandaro yo kubasenya  mu igihe ariyo yagafashe iyambere mukubafasha , nyamara ubuyobozi bubakura mu muhanda bwabasezeranyije ko buzakomeza kubafasha kwiteza imbere.

Tubibutse iyo koperative ihuriyemo abahoze bazunguza telefoni mu muhanda hazwi nko ku Iposita,mu mezi atatu bamaze bishyize hamwe, abagize koperative bafashe Smart Phone zibwe 24, telefoni nto 20, Laptop umunani, byose hamwe bikaba bifite agaciro ka Miliyoni 3.6, babishyikiriza Polisi kuko byabaga bije kugurishwa muri koperative binyuranyije n’amategeko (Ibijurano) bigafatwa n’abashinzwe umutekano muri Iyi Koperative.

Hakaba hari impungenge ko bashobora kuba bagiye gusenyuka bagasubira mu muhanda gucururiza mu kajagari mu gihe nta gikozwe bagakomeza gucuruza  n’ibyibwe mu gihe bari barabiciye nta muntu wari ikizana gucururuzi ibintu by’ikoranabuhanga byibwe ku Iposita , bari gutakambira Leta ngo ibafashe badasenyuka ngo basubire mu muhanga kuzunguza no guteza umutekano muke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up