Gasabo-Nduba:Ubuyobozi busubitse inteko y’abaturage igitaraganya nyuma yo guhohotera Abanyamakuru

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/3/2019, hasubitswe inteko rusange y’abaturage y’umudugudu wa Gatagara ,aho ubuyobozi bw’ibanze bwabanje guterana amagambo n’abanyamakuru bavuga ko baje mu nteko y’abaturage atari mu nteko y’abanyamakuru.

Hari ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi,ubwo umuyobozi mu karere ka Gasabo ushinzwe ubutaka yaraje gukemura ibibazo by’abaturage mu nteko rusange yikoma umutarage witwa Mpayimana Isae amubwira ko abonye abanyamakuru bamufotora kandi atabatumiye mu nteko, amubaza nimba ariwe wabatumiye ngo bitabire inteko umuturage amusubiza ko atabizi. Uyu muyobozi yahise amubwira ko atari buze gukemura ikibazo cye mu gihe hari abanyamakuru amusaba kubirukana umuturage amubwira ko nta bubasha abifitiye.

Umukozi mu karere ushinzwe ubutaka easubitse inama yuma yo kubona itangazamakuru.

Uyu muyobozi yifatiye icyemezo aho yabwiye umwe mu banyamakuru ati:’’Ngwino hano?Siba amashusho yose wafotoye nta burenganzira naguhaye? Umunyamakuru nawe ati, mwaje  mu kazi ka leta?umuyobozi yahise ahamagara inzego z’umutekano ngo baze guta muri yombi abanyamakuru”.

Yahamagaye imodoka y’irondo n’isuku y’umurenge ya Nduba izamo komanda wa polisi,dasso,abanyerondo ndetse n’umusigire wa Gitifu w’umurenge.

Imodoka y’umutekano igiye nyuma yo kwirukana abanyamakuru.

Bahageze komanda wa polisi yahise atanga itegeko ko buri munyamakuru asiba ibyo yafashe byose ? Babyanze abwira umwe ko gufotora bihagaze ,yamubwiye ati:’’Urongera gufotora iyo camera niyo telefoni byawe ndabikurisha? yahise asubira mu modoka abonye abanyamakuru bahamagaye inzego zimukuriye.

Umusigire wa Gitifu abonye bikomeye yihererana bamwe mu baturage ababwira ko inteko rusange yari iteganyijwe isubitswe kubera ko bapfushije abaturage 2 muri uyu mudugudu, ariko yanyurangije n’umuyobozi waturutse mu karere itangazamakuru rwamukurikiye rimwaka ubusobanuro bwo gusubika iyi nkeko y’abaturage ,mu ijwi rimwe yiruka ati:’‘baza umunyamategeko gusa ndigendeye inzego natumiye ntazo nabonye”.

Ubwo umuyobozi yigenderaga amaze gusubika inama kuburyo butunguranye.

Abaturage basigaye bumiwe bavuga ko mu gitondo umukangurambaga babyutse avugira mu byuma abakangurira kwitabira inteko, ariko bahageze ubuyobozi burabirukana mu gihe bari biteze kubaza ibibazo kugirango ubuyobozi bubafashe kubikemura.

Ibyo kuba hari abaturage 2 bapfuye mu mudugudu wabo, uyubozi bwahereyeho busubika inteko abaturage babiteye utwatsi bavuga ko umuturage wagize ibyago ari umwe bazi nawe ari mwene wabo wapfiriye I Rwamagana.

Mpayimana Isae umwe mu baturage wari witeguye gukemurirwa ikibazo n’ubuyobozi bw’akarere yabwiye hanga.rw ko bikanze itangazamakuru bigatuma basubika inteko kuko bari kumurenganya ,ati:’’Ntabwo byari gukunda ko bandenganya babona itangazamakuru,bagize ubwoba ko ibyo bakora nibijya hanze batamazwa, bituma biyenza banashakisha impamvu zitanabaho ngo babihagarike,gusa ndi gutakambira meya ngo aziyizire hano tumwereke akarengane kacu nk’abaturage adufashe’’.

Ubwo twateguraga iyi nkuru hanga.rw twavugishije umuyobozi w’akarere ka Gasabo atubwira ko agiye mu nteko y’abaturage gusa iki kibazo agiye kugikurikirana. Usibye ko haje kuza umuyobozi ukomeye aje kwirebera uko bimeze agarura bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bari bagiye anaganiriza bamwe mu baturage n’abanyamakuru.

Iyi nteko y’abaturage yari kubera mu mudugudu wa Gatagara mu kagali ka Gasanze mu murenge Nduba ho mu karere ka Gasabo umujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/3/2019 ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi.

Source:hanga.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up