Nyarugenge-Agatare: Igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi

Share

Nyarugenge mu kagali k’Agatare kuri uyu wa 23/3/2019 bari mu igitaramo cy’ibigwi n’imihigo cyaranzwe n’udushya twinshi, igitaramo cyaranzwe n’umuteguro gakondo aho amatorero yose y’imudugudu igize akagari yaserutse gitore ndetse n’amasibo.

Muri iki gice habonetsemo imbyino gakondo, intambwe y’intore ,imihango ndetse n’imigenzo bya kinyarwanda. Igice cya kabiri abaturage bahabwa ikiganiro kumateka aho baganirijwe kumateka yo hambere. Si byo gusa kuko habaye n’igice cyo gutyaza ubwenge aho habajijwe ibibazo bitandukanye kugirango nabatazi ibijyanye n’amateka bumvireho.

Abahize bakaba indashyikirwa basomye kuntango y’abahizi bisozwa no kuremera abatishoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali k’Agatare Muhawenimana  française  yashimye intore uburyo zataramye, igitaramo kikaba kigiye gukomereza mu midugudu. yashimye ababafashije kugirango igitaramo kigende neza. yagize ati “Ubumwe bw’intore bunoza intambwe, ni byiza ko twese dufatanya kubaka u Rwanda rw’abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati ’’Turashima ibyiza tumaze kugeraho nk’abatuye akagali k’Agatare, by’umwihariko Turashimira Perezida Paul Kagame udufasha ku isonga mu miyoborere myiza ubu  tumeze neza. Hari byinshi tumaze kugeraho twishimira uyu mwaka ariko inzira iracyari ndende kuko duhigiye guhorana umurava mubyo dukora bitanga icyizere cyiza mu bihe birimbere. 

Nyuma y’igitaramo cy’ibigwi n’imihigo hakurikiyeho umuhango wo kuremera abatishoboye aho hatanzwe ibiribwa bitandukanye ku miryango 7 ndetse habayeho n’igikorwa cyo gutangira amafaranga y’ishuri ku banyeshuri 3 bigaga bigoranye, gusa gitifu française yabwiye hanga.rw ubu buryo bwo kuremera abatishoboye ari imwihariko w’akagali kuko bashyize imbere ubufatanye bwo kuzamura imibereho y’umuturage utuye mu kagali k’Agatare.

Akagali k’Agatare ni kamwe mu tugali tugize umurenge wa Nyarugenge mu karere Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up