Abafana ba Rayon Sports bari muri Fan Clubs bagiye kujya boroherezwa kwinjira kuri Stade

Abafana ba Rayon Sports bari muri Fan Clubs bagiye kujya boroherezwa kwinjira kuri Stade

Abafana ba Rayon Sports babarizwa muri za Fan Clubs bagiye kujya bashyirirwaho igiciro cyihariye kiborohereza kwinjira muri Stade ugereranyije n’abatari muri za Fan Clubs cyangwa abo mu yandi makipe.

Iyo ni imwe mu ngingo yaganiriweho mu mwiherero w’umunsi umwe w’inteko rusange y’ihuriro rya za Fan Clubs (Fan Base). Ni umwiherero wabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 , ubera mu Karere ka Rwamagana kuri Muhazi Beach Ressort.

Buri Fan Club mu zigize Rayon Sports yari ihagarariwe na Perezida wayo cyangwa undi wari umuhagarariye.

Uyu mwiherero wabaye kuri iki Cyumweru waje ukurikira uwo Fan Base yakoze muri Nyakanga 2018 ubera mu Karere ka Bugesera. Abanyamuryango ba Fan Base batangiye bemeza ndetse banakorera ubugororangingo imyanzuro yari yafatiwe mu mwiherero wabanje ndetse bemeranya ko umwiherero nk’uyu uzajya ukorwa nibura 2 mu mwaka (mbere y’uko Shampiyona itangira ndetse no mu mpera za buri Phase aller).

Fan Base , urwego rwatangiye ari ruto ariko rukaba rumaze kuba inkingi ya Rayon Sports

Runigababisha Mike, umuhuzabikorwa wa Fan Base wari uyoboyoye uyu mwiherero yasobanuriye abanyamuryango uburyo uru rwego rwatangiye ari Fan Clubs zitageze muri 7 ariko ubu ikaba igizwe n’izisaga mirongo itatu kandi rukaba ari urwego rufatiye runini ikipe.

Ati ” Twatangiye muri Mutarama 2018. Zari Fan Clubs zigera kuri 7 ariko ubu turishimira ko zimaze kurenga 30 kandi abazirimo bakaba bagira uruhare rwo guteza imbere ikipe, Fan Base ikaba isigaye ishingiye ku bafana.

Mike yakomeje asobanura ko ubu Fan Base ifite uruhare runini mu kubaka Rayon Sports kuko yinjiza asaga miliyoni 5 FRW ku kwezi, yose agatangwa mu bikorwa by’ikipe. Intego bafite ngo ni uko mu myaka nibura 2 bazajya babasha guhemba ikipe ya Rayon Sports kuri ubu ihemba agera kuri Miliyoni 20 ku kwezi.

Kuva muri Mutarama 2018 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2019, Fan Base ya Rayon Sports yinjije agera kuri Miliyoni 44 FRW. Igice kinini cyahawe Rayon Sports naho andi asigaye akoreshwa mu bikorwa binyuranye bya Fan Base.

Umufana uri muri Fan Club akwiriye kugira itandukanira n’utayirimo

Umwe mu myanzuro uyu mwiherero wizeho ni uko abafana bari muri za Fan Clubs bakwiriye kugira itandukaniro n’abafana batazibarizwamo. Abari muri uyu mwiherero bemeje ko umufana uba muri Fan Club yajya agira amafaranga agabanyirizwaho ku itike yo kwinjira muri Stade.

Mike Runigababisha yasobanuye ko kugira icyo bagabanya ku mafaranga y’abari muri za Fan Clubs ari uguha agaciro umusanzu basanzwe batanga buri kwezi ndetse no gushishikariza abatarazijyamo kubyitabira kugira ngo imbaraga zikomeze gukusanyirizwa hamwe.

Ati ” Tubifashijwemo na Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi washyizeho gahunda yo kubaka Rayon Sports ishingiye kuri Fan Clubs, twasanze ko aribwo buryo buhamye bwo kubaka ikipe yacu kandi biri gutanga umusaruro ugaragarira buri wese.

Umufana usanzwe muri Fan Club hari umusanzu atanga buri kwezi ari nawo ukwiriye gutuma azajya yoroherezwa kwinjira kuri Stade bityo agatandukana na wawundi utayirimo ariko abatazirimo nabo tukabashishikariza kuzijyamo kugira ngo dukomeze gushyira imbaraga hamwe.

Mike Runigababisha yakomeje avuga ko niba Fan Base yarihaye intego yo kujya ariyo ihemba ikipe ubwayo buri kwezi, ko batabigeraho mu gihe hari abafana batarumva akamaro ko kwishyira hamwe muri za Fan Clubs.

Ati ” Abo batarajya muri za Fan Clubs ni izindi mbaraga zigitatanye kandi dukeneye gushyira hamwe. Utayirimo, kugira ngo abone ko hari akamaro zifite, ni uko azajya aba atandukanye na mugenzi we mu kwinjira kuri Stade. Ikindi wawundi uyirimo na we azabona ko kuba ayirimo bifite akamaro.

Iyi gahunda izatangira kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019 ubwo Rayon Sports izaba yakira Kiyovu SC. Kwinjira muri uyu mukino bizaba ari 3000 FRW, 5000 FRW, 10.000 FRW na 20.000 FRW muri VVIP. Abafana bari muri za Fan Clubs bo bazishyura 2000 FRW ahasigaye hose. Amatike azajya ahabwa abayobozi ba buri Fan Club nabo bazishyikirize abafana.

Muri uyu mwiherero kandi hatowe urwego rushinzwe ’Discipline’ rukuriwe na Muvandimwe James uzafatanya na Hadjati ndetse na Valentin Mugabo. Hanatowe kandi urwego rwa ’ Social’ ya Fan Base rugizwe na Byiringiro Bernard ( Blue du sud fan club), Komeza Innocent ( Isibo fan club), Uwimana Jeannine ( MG fan club), Murego Philemon (Ijwi ry’abarayon) na Akayezu Josee ( Blue winners).

Undi mwanya uzatorerwa mu Nteko rusange izakurikiraho ni uw’umunyamabanga wa Fan Base. Imbabazi Consolatrice wari uwusanzweho yamaze kwegura kubera izindi nshingano nyinshi yagize. Hemejwe ko Fan Clubs zifitemo abantu bashobora gukora aka kazi zizatanga abakandida hagatorwa uzasimbura Consolatrice.

Abakinnyi ba Rayon Sports bari kurangiza amasezerano bari kuganirizwa

Ubwo umwiherero waganaga ku musozo, Muhirwa Frederick bakunda kwita Maitre Freddy , Visi Perezida wa Rayon Sports na we wari wawitabiriye yagejeje kubari aho amakuru y’uko ikipe ihagaze. Yabagejejeho imigabo n’imigambi bafite nka Komite ya Rayon Sports kugira ngo izabashe kwegukana igikombe cya Shampiyona ikomeje guhatanira.

Freddy kandi yaboneyeho kumara impungenge abafana ba Rayon Sports, abemerera ko abakinnyi bagiye kurangiza amasezerano batangiye kuganira nabo ndetse ko hari n’abandi bakinnyi bakomeye bari kurambagiza bazaturuka hanze y’u Rwanda.

Maitre Freddy yaboneyeho kwibutsa abafana ko bakomeje gahunda y’uko buri mukinnyi wese uzajya agurwa avuye hanze azajya abanza gukoreshwa isuzumwa , akerekwa abafana , bamushima , ikipe ikabona kumusinyisha.

Uyu mwiherero watangijwe isengesho

Mbere yo gutangira ibiganiro, babanje no kuririmba indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Runigababisha Mike, umuhuzabikorwa wa Fan Base yashimiye abafana uburyo bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka ikipe itajegajega

Nshimiyimana Emmanuel bakunda kwita Matic, umuhuzabikorwa wungirije wa Fan Base

Muhawenimana Claude , Perezida w’ abafana ba Rayon Sports

Muhirwa Frederic (i buro), Visi Perezida wa Rayon Sports na we yitabiriye uyu mwiherero

Buri wese witabiriye uyu mwiherero yahawe umwanya wo gutanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up