Gasabo: FPR Inkotanyi yungutse abanyamuryango 97 muri Kaminuza ya UNILAK

Kuri uyu wa Kane tariki ya 21/3/2019, muri kaminuza ya UNILAK habereye umuhango wo kurahiza no kwinjiza abanyamuryango bashya mu muryango wa FPR inkotanyi bagera kuri 97.

Byabaye nyuma y’igihe kitari gito aba binjijwe mu muryango bigishwa kandi basobanurirwa amahame y’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi  Kabagire Ester icyarimwe n’umuyobozi w’abanyeshuri (UNILAKSU Guild President) muri iyi kaminuza  yahaye ikaze abanyamuryango bashya abasaba kuba intore koko bifatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo, baharanira gukurikiza amahame n’intego z’umuryango binjiyemo.

Yagize ati “Mukwiye kuba umusemburo w’imiyoborere myiza n’impinduramatwara iboneye igihugu cyacu kimirije imbere tubahaye ikaze ngo muze dufatanye kubaka igihugu cyacu intambwe tugezeho ntizasubire inyuma.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa Remera   Kalisa Jean Sauveur yasabye abanyamuryango bashya kuba abanyamuryango b’ukuri badahindagurika mu gukorera igihugu cyabo bagikunda kandi bashobora kukitangira, bimakaza indangagaciro zikwiriye umunyarwanda.

gitifu ashyikirizwa ubwisungane bw’abaturage.

Yagize ati “Mukwiye kugaragaza ko muri intore zibikwiye muba ijisho rya bagenzi banyu, murwanya ruswa n’akarengane aho biva bikagera kandi mukitabira gahunda za leta mu ba mbere muzaba muri abanyamuryango nyabo.” 

Bamwe mu banyamuryango bashya basaga 27 babwiye hanga.rw dukesha iyi nkuru ko barahiriye gukorera umuryango wa FPR no kutazawutatira igihango bagiranye nawo. Nyuma yo kurahira bahawe impanuro maze nabo bashimangira ko bagiye gufatanya n’umuryango gusigasira ibimaze kugerwaho.

Abanyamuryango bari kurahira.

Nyuma y’umuhango wo kurahiza abanyamuryango bashya , gitifu yashyikirijwe ibwisungane mu kwivuza bw’abaturage ijana bwatanzwe n’abanyamuryango ba FPR biga muri iyi Kaminuza bugenewe abaturage batishoboye baturiye inkengero z’iyi kaminuza.

Ifoto rusange.

Kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu mwaka wa 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventiste. Kuri ubu ifite ibigo bitatu biyishamikiyeho, harimo icyicaro gikurui Kigali, Ikigo cya UNILAK- Nyanza na UNILAK- Rwamagana.

Soure:hanga.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up