Abadepite banenze uburyo mu Rwanda nta biti by’imbuto bihagije bihari

Abadepite bagaragarje ko bigayitse kuba mu Rwanda nta biti by’imbuto ziribwa bihagije bihari mu gihe abaturage bahora bashishikarizwa kurya imbuto ngo barwanye imirire mibi.

Babigaragaje kuri uyu wa Kabiri ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, yitabaga Inteko Rusange y’Abadepite ngo atange ibisobanuro mu nyandiko ku bibazo byagaragaye mu buhinzi.

Depite Nyiragwaneza Athanasie yavuze ko buri mwaka Inteko Ishinga Amategeko yemeza ingengo y’imari igenewe ubuhinzi harimo n’iyo gutera ibiti by’imbuto, nyamara bagera mu baturage imbuto bakazibura.

Ati “Hagiye hatangwa amafaranga ajya muri iki kibazo kugira ngo abantu babone imbuto bazihinge ariko wagenda mu baturage ugasanga nta mbuto zihari. Amafaranga yabigiyemo ubona atagira ingano wajya kureba imvano y’ikibazo ugasanga hari aho abaturage baba badafite amakuru.”

Nyiragwaneza yavuze ko hari n’aho basanze amafaranga atagera ku baturage ngo bahinge imbuto n’abayahawe bamwe bagatera imbuto z’urwiyererurutso andi bakayashora mu bindi.

Depite Ndagijimana Léonard yavuze ko n’imbuto zatewe zititabwaho uko bikwiriye.

Yatanze urugero rw’ahagiye haterwa imyembe ubu ikaba yaribasiwe n’udusimba kandi nta gikurikirana.

Ati “Imbuto turagenda tukazitera twagera aho tugaterera iyo. Nta kurikirana yongera kubaho. Turi kuvuga ngo tuzatera imyembe yindi, ese ko n’indi indwara ziyimereye nabi turatera indi y’iki? Urebye imyembe yo mu mujyi, Iburasirazuba n’Amajyepfo irarwaye kandi ntawe uri kugenzura iyo ndwara. Ifite uturwara tw’udusimba duto tw’umweru tuyibuza kubona ibigitunga.”

Abadepite kandi banenze uburyo imbaraga zishyirwa mu mbuto zoherezwa hanze kandi hari n’izindi zera mu Rwanda zafasha mu kurwanya imirire mibi.

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko mu myaka itatu ishize hari ibyagezweho mu kongera ubwinshi bw’imbuto ziribwa by’umwihariko izoherezwa mu mahanga zirimo avoka, imyembe na Macadamia.

Yavuze ko mu 2016/2017 hatewe ibiti by’imyembe 79, 900 n’ibiti by’avoka 158 512. Mu 2017/18 haterwa ibiti by’avoka 45 488 naho imyembe iba 124 100 mu gihe macadamia ari 14 000.

Impamvu ibiti by’imbuto bidakunze kuboneka cyane, Dr Mukeshimana yavuze ko ingemwe zibanguriye zigihenze.

Ati “ Ingemwe zibanguriye ziracyahenda kuko bifata igihe kinini kugira ngo urugemwe rugere igihe cyo guterwa. Urugero avoka iba nibura ikeneye amezi hagati ya 9-12 naho macadamia ikenera amezi 18 ngo urugemwe ruboneke.”

Icyakora, yavuze ko bagiye gufata ingamba zo gushyiraho uburyo bwo kugenzura ingemwe z’imbuto ziribwa no gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku buhumbikiro bwujuje ubuziranenge.

Yavuze ko bagiye gusaba buri muryango nibura gutera ibiti bitatu by’imbuto ziribwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Ngo iyo gahunda izatera ibiti bigera kuri miliyoni umunani mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-20, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko hazaterwa ibiti 150,000 bya avoka na 150,000 bya macadamia.

Imyembe ni bimwe mu biti by’imbuto Minagri ivuga ko igiye kwibandaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up