Nyarugenge. Abaturage batuye mu murenge wa Gitega na Kimisagara banywa Amazi ya Mpazi

Share

Abaturage batuye mu murenge wa Gitega na Kimisagara mu karere ka Nyarugenge bafite impugenge z’uko bandura indwara zitandukanye zituruka ku mazi adasukuye ya ruhurura ya Mpazi bakoresha.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mu murenge wa Gitega

Mu Murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi aho abaturage bavuga ko icyumweru cyose gishize nta mazi babona, bityo ngo idomoro y’amazi ikaba isigaye igura amafaranga 200 mu gihe mbere yaguraga amafaranga 20 gusa. 
Aba baturage babwiye umunyakuru w’ikinyamakuru Uruvugiro.com ko batazi intandaro y’iki kibazo kuko kugeza ubu batarabona ubasobanurira icyaba kibitera bagahitamo gukoresha amazi ya mpazi.


abanyeshuri basigaye basiba cyangwa bagakererwa kujya ku mashuri

Benshi muri bo bemeza ko, kubera ibura rya mazi rya buri gihe, kubura ubushobozi, bwo kubona amazi asukuye,usanga bahitamo gukoresha aya ruhurura ya mpazi, Bakayatekesha cyagwa bakayanywa.Iyi ruhurura ya mpazi usanga ubwayo imanukiramo imyanda myinshi, ituruka mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Gitega, gusa ntibibuza abaturage kuyakoresha.

Aya mazi adasukuye usanga abaturage bari kuyanywa

Umwe mu baturege batuye haffi n’iyi ruhurura ya Mpazzi utashatse ko amazina ye atangaza yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko amaze igihe kinini akoresha aya mazi,kubera ko badafite asukuye ngo yabateje n’indwara harimo n’inzoka. Usibye no kuba abantu bakoresha aya mazi hari igihe imvura igwa ari nyinshi ikuzura ikangiza ibintu by’abaturage ari nako ikwirakwiza indwara z’ituruka ku mazi adasukuye.

Abuturiye ruhurura ya mpazi barasaba ubutabazi bw’ihuse bw’amazi meza

Ibi ni ibitangazwa n’abo mu mirenge ya Gitega na Kimisagara, aho imvura iheruka kugwa yatumye amazi y’uwo mugezi arenga inkombe akinjira mu nzu z’abantu, mu gasoko kari hafi yawo ndetse akanaritura ibyuma byo ku rutindo ruri hagati y’iyo mirenge yombi

Abaturage yabateje indwara harimo n’inzoka

Bakomeje bavuga ko kuva icyi kibazo cyavuka,bamaze guhura n’ingaruka zirimo nko kuba abanyeshuri basigaye basiba cyangwa bagakererwa kujya ku mashuri, ndetse ngo koga nabyo bimaze kuba ikibazo kuko no kubona ayo gutekesha usanga bigoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara
Charles Havuguziga yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko hagiye kukazwa ingamba bakoresheje irondo ry’umwuga gukumira akoresha aya mazi ya mpazi bityo bizarinde abaturage gushira ubuzima bwabo mu kaga.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara
Charles Havuguziga

Mu gihe twatunganyaga iyi nkuru titwashoboiye kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel inshuro zose twamuhamagaye kuri tefone ye ngendanwa naboneka tuzabagezaho icyo atangaza kuri iyi nkuru

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up