Abayobozi ba Veterans Campany Security Polisi yabahuguriye gucunga kinyamwuga umutekano

Abayobozi ba Kompanyi (VCSS) LTD yemewe mu Rwanda gucunga umutekano w’ibigo n’abantu ku giti cyabo bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri uko bakorana neza na Polisi kugira ngo barusheho gucunga kinyamwuga umutekano w’abakirira babo n’ibyabo.

Veterans Company Security Services  igizwe n’abahoze mu Ngabo za RDF basezerwe.Imaze imyaka irenga icumu ikorera mu Rwanda akazi ko gucunga umutekano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20/3/2019 abayobozi bayo bahagarariye abandi bari guhabwa amahugurwa na Polisi y’u Rwanda kubijyanye nuko bakwiriye gukora kinyamwuga, aya mahugurwa azamara iminsi ibiri nkuko Niyibigira Damien ushinzwe guhuza ibikorwa muri iyi kampani(Operation Manager ) yabibwiye itangazamakuru.

Yagize ati:’’Dufite amahugurwa y’iminsi ibiri turi guhabwa na polisi y’u Rwanda ,ajyanye n’akazi dukora buri munsi  ko gucunga umuteka, cyane bari kuduha amasomo ajyanye no gukunda igihugu,kurwanya inkongi,gusaka abantu n’ibindi biri munshingano zacu’’.

Yakomeje avuga ko byinshi bazigira hano bizamanuka bikagera no kubakozi bose.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa ejo tariki ya 21/3/2019.

Abari guhugurwa

CP Murenzi Sebakondo ubwo yatangizaga aya mahugurwa yababwiye kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya ituze rya rubanda, kwihugura no guhugura abo bayobora, kurangwa n’imiyoborere myiza, kuzamura imibereho myiza y’abakozi babo, no gutanga serivisi nziza, kandi ababwira kunoza imikoranire n’izindi nzego zifite aho zuhurira n’inshingano zabo.

Bari gukrikira amahugurwa

UBWANDITSI. uruvugiro.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up