Nyarugenge.Abaturage barishimira uburyo umutekano uhagaze mu kagari ka Biryogo

Share

Abaturage batuye mu kagari ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge barishimira uburyo umutekano wakajijwe bakoreshwejwe kamera zashizwe ku mihanda itandukanye, k’uburyo byagabanyije ibyaha ku rwego rushimishije.

Umutekano warakajijwe mu kagari ka Biryogo

Umuturage utashatse ko amazina atangazwa yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.com ko umutekano ubu wakajijwe k’uburyo nta muntu ugitwara utwabo uko yishakiye bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

Ahakorerwa ubucuruzi hacungwa na kamera zo kumuhanda

Uyu muturage,yatanze urugero ko mu minsi yashije yataye ishakoshi bucyeye bwaho, yegera inzego z’umutekano muri aka kagari ka Biryogo maze hifashishwa amashusho ya kamera awayitwaye araboneka aza kuyisubiza.

Abaturage barishimira uburyo umutekano usigaye ucungwa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Biryogo Ndayambaje Kalima Augustin,yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro ko kurinda abaturage n’ibyabo babishizemo imbaraga zidasanzwe ku buryo abaturage basigaye bakora akazi kabo, bisanzuye ibi byose babikesha ubuyobozi bwiza ndetse n’irondo ry’umwuga, bunganirwa n’ikoranabuhanga rya kamera.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Biryogo Ndayambaje Kalima Augustin


Ndayambaje Kalima Augustin yatanze urugero rwo mu gace kamwe ahazwi nka Tarinyota,hakunze kugaragara urubyiruko rwinshi rutandukanye bigatuma abahagana bagura ibyuma by’imodoka bahagirira ubwoba.

Ubu ngubu hashizweho kamera zicunga umutekano byatumye abawuhungabanyaga batakihaba. Yakomeje avuga ko bashoboye guhashya abakoresha ibiyobyabwenge k’uburyo bitakihagaragara hashirwa ingaba mugukangurira urubyiruko kubireka.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ingingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up