Friday, September 25
Shadow

Nyarugenge.Abanyeshuri ba EP Intwali banywa amazi adasukuye

Share

Ecole primaire Intwali, Ishuri ry’uburezi bw’ibanze mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo haravugwa ikibazo cy’abana banywa amazi bakoresha mu gusukura imodoka mu kinamba.

Ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru Uruvugiro yageraga kuri iki kinamba kiri haffi y’iryo shuri yahasanze abana bavoma amazi mu ducupa batoraguye bakatwifashisha mu kunywa ay’amazi adasukuye.


Ecole primaire Intwali mu karere ka Nyarugenge
Abanyeshuri bari nyunywa mazi y’ikinamba

Abaturage batashatse kugaragara mw’itangazamakuru nabo bemeza ko abana baturuka kw’ishuri koko bakanywa.Ikinyamakuru Uruvugiro cyashatse kumenya uko iki kibazo giteye, maze yegera ubuyobozi bwa
Ecole primaire Intwali maze nabo ntibahakana aya makuru.

Abana babyiganira ku mazi yo mu kinamba

Umuyobozi w’ikigo Maddam Uzamukunda zamuda yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro ko abana bashobora kuba bayanywa rwihishwa kuko amazi asukuye mu kigo ahari kandi menshi.


Umuyobozi w’ikigo cya
Ecole primaire Intwali Maddam Uzamukunda zamuda

Twashatse kumenya uko aya mazi abanyeshuri abageraho atubwira ko buri shuri rigira ikibido cy’amazi abanyeshuri banywa giterekwa imbere mw’ishuri, mu rwego rwo kubarinda kwangiza ikigega, Ari nayo mpamvu bahashize uhacunga akabafasha kuvoma.

Ubwo twageraga aho iki kigega giteretse, ntitwigeze tubona uhacunga nk’uko umuyobozi yabitangaje. Mw’ishuri nta kibido nakimwe twahabonye, Usibye abana babyiganiraga k’uruzitiro n’uducupa batoraguye bavomeragamo amazi bakanywa.

Uducupa abanyeshuri bifashisha kuvoma
ikigega z’amazi meza kizitiriwe mu kigo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, Yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro ko ikibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella

N’ubwo umurenge wa Rwezamenyo, wahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra (Pick Up)mu bijyanye n’isuku n’umutekano mu Mujyi wa Kigali kubufatanye na Polisi y’igihugu mu mwaka ushize wa 2018,twibaza impamvu iki kibazo kidakemuka kandi umurenge ufite ushinzwe uburezi.

Imodoka yahembwe umurenge wa Rwezamenyo umwaka
ushize wa 2018

Indwara ziterwa n’amazi mabi ni nyinshi, urugero nk’impiswi zifata abana ku kigero cya 12%, hari kandi inzoka zo mu nda, korera, indwara z’uruhu, iz’amaso n’izindi. Nkuko byatajwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)
mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu yabereye i Kigali tariki 28 Gicurasi 2018.

Ramesh Nkusi (nkusiramesh@gmail.com)

7 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up