Umupolisi umwe yaguye mu gitero cyongeye kugabwa ku kigo kivurirwamo icyorezo cya Ebola.

Share

Umupolisi umwe yaguye mu gitero cyongeye kugabwa ku kigo kivurirwamo icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abatari bake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

CNN ivuga ko iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu, cyanakomerekeyemo abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri iki gihugu, nyuma y’iki gitero yagiranye ibiganiro n’abayobozi muri iki kigo agaragaza agahinda atewe no kuba hari abadashyigikiye ko Ebola ihashywa.

Ati “ Bishenguye umutima wanjye gutekereza ku baganga bakomeretse n’umupolisi waguye mu gitero cy’uyu munsi, mu gihe dukomeje kwibuka abaguye mu bitero byabaye mu bihe byashize bagerageza guharanira uburenganzira ku buzima”.

Yakomeje avuga ko batazacika intege kuko nta mahitamo yandi ahari uretse gukomeza kwita kuri aba baturage bakomeje kugirwaho ingaruka n’iki cyorezo cyongeye kugaragara muri RDC umwaka ushize.

Tedros yavuze ko uduce twa Katwa na Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru twibasiwe cyane na Ebola, bateganya gukaza umutekano kugira ngo bahangane n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kugaba ibitero ku bigo byita ku barwaye kiriya cyorezo.

Ibitero bibiri byagabwe ku bigo byita ku barwaye Ebola muri Kivu y’Amajyaruguru mu kwezi gushize, byatumye Abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres), bahagarika bimwe mu bikorwa by’ubutabazi mu duce twa Butembo na Katwa.

Muri Kanama 2018 nibwo umuri RDC hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abasaga 574. OMS yemeza ko ari ubwa kabiri iki cyorezo kigaragaje ubukana bungana gutya nyuma y’uko mu 2014 gihitanye abasaga ibihumbi 11 mu bihugu birimo Guinea, Liberia, and Sierra Leone.

Ikigo cya Butembo kiri mu bikomeje kugabwaho ibitero

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up