Nyarugenge.Abaturage bahangayikishijwe n’insoresore zibambura utwabo mu murenge wa Nyamirambo

Share

Abaturage batuye mu mudugugu wa Kiberinka mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge bavuga ko bahangayikishijwe n’insoresore zibatera aho batuye bakabambura utwabo.

Umudugudu wa Kiberinka ari naho hatujwe abatishoboye bafashwa na FARG, bavuga ko hari insoresore zinywa ibiyobyabwenge batagira icyo bakora bwakwira bakabiba, harimo nokubashikuza amatelefone n’amashakoshi cyane kubafite intege nkye.

Umuturage umwe utashatse ko amazina ye atangazwa yasobanuriye umunyamakuru w’ikinyamakuru Uruvugiro, ko hashize iminsi bahibiye umumotari ati; (Umumotari yaje atwaye umugenzi amuhagarika hano iwacu maze aramubwira ati ntegerezaho gato ndaje n’uko amutwara ingofero. Umumotari yabonye umugenzi yazanye atagaruka araza atubwira ko ashaka umuntu yinjiye aha, afite ingofero ye. (kasike), Nuko turamubwira ko tutamubonye).

Uyu muturage kimwe n’abandi bakomeje gushakisha uwibye uwo mumotari muri uwo mugoroba ariko bitewe n’uko urugo rukikishijwe n’imiyenzi kandi abanyerondo batahagaragara nibyari kworoha kumenya inzira uyu mugenzi wamutwaye ingofero yarengeye.

Ibiro by’umurenge wa Nyamirambo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamwiza Chantal yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro ko,Abanyerondo bahazenguruka buri munsi Bacunga umutekano, Uwamwiza Chantal yakomeje avuga ko hashize amezi agera kuri arindwi batarabona amakuru ajyanye n’umutekano muke muri uyu mudugudu wa Kiberinka ngo bigeze kuhafatira abasore babiri bakoreshaga ibiyobyabwenge, baza gushikirizwa inzego z’umutekano aho kugeza ubu bafungiwe muri gereza ya Mageragere.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwamwiza Chantal

N’ubwo Uterere dutandukanye tugize umujyi wa Kigali, Turi mu bukangurambaga bujyanye n’umutekano n’isuku, harimo n’akarere ka Nyarugenge, Abaturage nibabuze kwumvikana mu majwi banenga uburyo ucungwa, mu mirenge ikurikira, harimo Nyarugenge,Nyamirambo,Kimisagara ndetse no mu duce twa Nyakabanda.

Uruvugiro.com

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up