APR FC yatakaje amanota abiri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona

APR FC yatakaje amanota abiri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona, inganya na Kirehe FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye ku kibuga cy’i Nyakarambi.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, APR FC yawugiyemo isabwa gutsinda ngo ikomeze gusiga amakipe ayikurikiye, Mukura VS na Rayon Sports amanota ane.

Related image

APR FC yakinnye uyu mukino yishimira kugarura mu kibuga umunyezamu wayo wa mbere, Kimenyi Yves, utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera ikibazo cy’uburwayi.

Wari umukino wa mbere ku mutoza mushya wa Kirehe FC, Sogonya Hamiss Cishi wongeye kuyisubiramo nyuma yo kuyitoza 2016-17 ariko ikaza kumwirukana kubera umusaruro muke.

Igice cya mbere cyarangiye cyaranzwe no kugerageza uburyo bwinshi bwabyara igitego ku ruhande rwa APR FC ariko umunyezamu wa Kirehe FC, Mutabazi Jean Paul ufite ubunararibonye kuko yakinnye mu makipe atandukanye nka; Kiyovu Sports na Police FC, akomeza gutabara.

Muhadjiri Hakizimana yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa 39 ubwo yasigaranaga n’umunyezamu Mutabazi bonyine, ariko uyu munyezamu amukorera ikosa haboneka penaliti.

Iyi penaliti yemejwe n’umusifuzi Abdul Karim Twagirumukiza wayoboye uyu mukino ntabwo yabyaye igitego kuko umunyezamu wa Kirehe FC, Jean Paul Mutabazi yongeye gutabara ikipe ye ayikuramo, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka. Umutoza wa APR FC Zlatko Krmpotić yahaye umwanya Fiston Nkinzingabo wari utarakina muri iyi shampiyona kubera imvune no kutagirirwa icyizere n’abatoza, ajya mu kibuga asimbuye Nshuti Savio, na Evode Ntwari asimbura Buteera Andrew.

Sogonya Hamiss Cishi nawe yinjije Mohamed Akoffu mu mwanya wa Munyeshyaka Gilbert naho Mutabazi Isaie asimburwa na Bugingo Samson.

Izi mpinduka ntacyo zahinduye kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, bituma APR FC iguma ku isonga ya shampiyona y’u Rwanda n’amanota 42 ariko itangira kuribwa isataburenge na Rayon Sports na Mukura VS zo zujuje amanota 40.

Ku rundi ruhande, Kirehe FC yo yagumye mu myanya mibi kuko iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 kuko yujuje amanota 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up