Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Etincelles mu mukino w’umunsi wa cumi n’umunani kuri Sitade ya Mumena

Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Etincelles mu mukino w’umunsi wa cumi n’umunani kuri Sitade ya Mumena maze iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yari iri imbere y’abafana bayo benshi yegukana intsinzi y’igitego kimwe ku busa.

Ni umukino watangiye ikipe ya Kiyovu Sports isatira cyane Etincelles maze ku munota wa gatatu gusa ku mupira wamanukanywe na Yamini Salumu ku ruhande rw’iburyo, awurekurira mu izamu ku ishoti ritari rikanganye maze umunyezamu wa Etincelles Nsengimana Dominique awufata bitamugoye.

Image associée

Nyuma y’iminota itatu gusa, Yamini yaje gutera umupira mu izamu urenzwa na myugariro wa Etincelles Hakizimana Aboul Karim, haterwa koruneri maze ba myugariro ba Etincelles batabara izamu berekeza umupira inyuma y’urubuga rw’amahina, Salum wari uhagaze wenyine arekura ishoti rikomeye umunyezamu Nsengimana Dominique akurikiza amaso umupira winjira mu rushundura.

Etincelles yakomeje gusatira, maze ku munota wa cumi na karindwi rutahizamu wayo Manishimwe Yves arekura ishoti mu izamu ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude ariko arifata neza nta mbogamizi.

Ntibyatinze kuko nyuma y’umunota umwe gusa abasore batozwa na Kirasa Alain bari bamaze imikino itatu badatsindirwa ku kibuga cyabo baje bashaka igitego cya kabiri maze kuri ’contre attaque’ Salum wigaragaje cyane muri uyu mukino azamukana umupira ku ruhande rw’iburyo awuhererekanya na Nizeyimana Djuma maze ku mupira muremure uyu rutahizamu awohereje mu izamu n’umutwe ujya hanze gato .

Ku munota wa 35 Etincelles yifuzaga kwishyura igitego yazamukanye umupira, umunyekongo akaba na Kapiteni wayo Mumbele Saiba Claude wahererekanyaga neza na Ngabo Fred yaje kubona uburyo abupfusha ubusa nyuma y’aho Mumbele arekuye ishoti rikajya hanze y’izamu.

Igice cya mbere kiza kurangira ari igitego kimwe ku busa

Mu gice cya kabiri ikipe ya Etincelles yagarutse yongeramo amaraso mashya maze Muhanuka Eric utagize kinini ahindura asimbura Akayezu Jean Bosco wari wahawe ikarita y’umuhondo.

Nyuma y’iminota itanu gusa na Kiyovu Sports yakoze impinduka maze Nizeyimana Jean Claude wigaragaje cyane muri uyu mukino asimbura Armel Ghislain wanahise ahindura umukino, maze ikipe ya Kiyovu Sports itangira gusatira Etincelles arema uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Ku munota wa 68 w’umukino Etincelles yokeje igitutu Kiyovu Sports maze ibona koruneri yatewe na Mucyo Fred ariko Mumbele awuteye n’umutwe ujya hanze y’izamu.

Amkipe yombi yakomeje guhanahana neza hagati maze ku munota wa 89 Nizeyimana Djuma azamukana umupira ku ruhande rw’ibumoso ahanahana neza na Nizeyimana Jean Claude maze mu gihe Djuma yiteguraga gutera mu izamu agongana na Mambo, umupira awutera nabi ujya hanze y’izamu.

Iminota itatu yongeweho ntacyo yahinduye maze umukino urangira ku ntsinzi ya Kiyovu Sports y’igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino watumye ikipe ya Kiyovu Sport iguma ku mwanya wa kane n’amanota 33 n’ibitego 11 izigamye mu gihe Etincelles yo ku manota yayo nta cyahindutse ari 18 ikaba iri ku mwanya wa 11 n’umwenda w’ibitego 6.

Mu wundi mukino, Songa Isaie watsinze ibitego bibiri, Hakizimana Kevin na Mushimiyimana Mohamed bafashije Police FC gutsindira kuri Stade ya Kigali Gicumbi FC ibitego 4-0.

 Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude, Ngirimana Alexis, Mugwaneza Aime Placide, Jean Paul Ahoyikuye, Serumogo Ally, Harron Berrian, Kalisa Rashid, Nizeyimana Djuma, Babicka Shavy, Salumu Yamin, Ghislain Armel.

 Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles: Nsengimana Dominique, Hakizimana Aboul Karim, Nahimana Isiaka, Rucogoza Aimable Mambo, Uwimana Gullain, Ngabo Mucyo Fred, Akayezu Jean Bosco, Iddy Djumapili Manishimwe Yves na Mutebi Rashid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up