Saturday, September 26
Shadow

Zimwe mu nsengero zafunzwe umwaka ushize kubera umwanzuro wo guca izitujuje ibyangombwa, zahisemo kujya zijya gukodesha ahari izitarafunzwe.

Share

Zimwe mu nsengero zafunzwe umwaka ushize kubera umwanzuro wo guca izitujuje ibyangombwa, zahisemo kujya zijya gukodesha ahari izitarafunzwe.

Muri Gashyantare 2018, amadini n’amatorero agera ku bihumbi umunani yafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa no gukorera ahatemewe.

Mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali hari aho wasanganga insengero 10 ziri mu gace karimo ingo ziri hagati ya 80 na 150.

Leta yatangaje ko gufunga izi nsengero ntaho bihuriye no kubangamira uburenganzira bwo gusenga ahubwo ko byakozwe mu rwego rwo kuvahano ahantu hakorerwa ibi bikorwa hatemewe.

Rwanda Today yavuze ko insengero zimwe zahise zubahiriza ibyo zasabwaga zigahita zifungurirwa imiryango, gusa izindi zananiwe kubyubahiriza zihitamo kwihuza n’izitarafunzwe.

Pasiteri Gerd Muragema yagize ati “Twagerageje gushyira mu bikorwa ibyo twasabwe ariko ntabwo badufunguriye urusengero. Twahisemo gukodesha kuri pasiteri mugenzi wacu we urusengero rwe rutafunzwe.”

Yavuze ko kugira ngo basenge bategereza ko nyirarwo asoza gusenga, abayoboke be bakajyamo nyuma ya saa sita cyangwa mu masaha y’umugoroba.

Bamwe mu bapasiteri kandi bahisemo kujyana insengero zabo hanze y’igihugu nko mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Pasiteri Greg Schoof ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bafungiwe urusengero mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ateganya kwimura ibikorwa bye agatangiza urusengero mu Burundi.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Justus Kangwagye, yavuze ko hari insengero zamaze gusaba kongera gufungurirwa kandi ko izari zujuje ibisaba zemerewe.

Gusa ntagaragaza izimaze gufungurirwa kuva igikorwa cyo kuzifunga cyatangira.

Insengero zirenga ibihumbi umunani zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up