Ange Kagame yanenze bikomeye irushanwa rya Miss Rwanda

Share


Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yaneza bikomeye irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko bitagakwiye ko abakobwa bavuga mu rurimi batumva mu gihe bagahawe amahirwe yo kuvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda cyangwa se bakagenerwa umusemuzi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019,

Ange Kagame yavuze ko bitagakwiye ko abakobwa bahatanira ikamba bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’icyongereza mu gihe bigaragara ko batakizi neza. Yagize ati

“Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo.”

“Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse.”  

“Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose.”

Ubutumwa bwa Ange Kagame

Dr Kayumba Christopher umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda nawe yanenze iri rushanwa avuga ko afite ubushobozi yakuraho burundu kubaza mu rurimi rw’icyongereza muri Miss Rwanda kuko ntacyo byongera ku ndangagaciro na cyane ko yaba abakobwa bahatanira ikamba ndetse n’abagize akanama nkemurampaka, bose bagorwa no kuvuga icyongereza nyamara ugasanga bisanzuye mu rurimi rw’ikinyarwanda. 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up