Monday, August 10
Shadow

Na mbere hose “ibishishwa” “n’abashishuzi” bari benshi cyane ahubwo ikibazo nuko ari jye jyenyine wabivugaga

Share

Gushishura ni ijambo ryatangiye kujya mu matwi y’abantu cyane mu ntangiriro za 2010 binyuze mu kiganiro ‘THE REDHOT FURAHI DAY NIGHT’ ikiganiro cyacaga kuri City Radio cyakorwaga na Adam Abubakar uzwi ku izina rya Dj Adams. ubwo yatahuraga abahanzi biganaga abandi uyu munyamakuru yaje kwangwa ashinjwa kwanga umuziki w’abanyarwanda.

Image result for dj adams rwanda

Abahanzi n’aba producer bari bakomeye muri ibyo bihe ndetse n’abanyamakuru bo mu biganiro by’imyidagaduro ntibabyumvaga kimwe na Dj Adams aho bavugaga ko asenya umuziki ndetse akaba anasebya abahanzi Nyarwanda, ibintu byatumye n’abafana b’umuziki benshi bamufata nk’umwanzi ukomeye wa muzika nkuko akunze kubyihamiriza. Icyakora ariko nanone ngo  hari bake muri bo bumvaga  ukuri kubirimo hakaba abashidikanya ndetse hakaba nabahakana bitewe n’amagambo akarishye yakoreshwaga harimo “ibishishwa” “abashishuzi” “n’abahashyi”.\

Image result for dj adams rwanda

Byaje kugera aho guceceka byanga ahubwo uyu munyamakuru atangira kwamaganwa ku mugaragaro ashinjwa kwanga umuziki w’abanyarwanda gusa ntiyacika intege kuko nkuko abyivugira “ukuri guhora ari ukuri kabone nubwo kwaba gukoreshwa n’umuntu umwe, ikinyoma kikaba ari ikinyoma kabone nubwo cyaba gikoreshwa na buri muntu wese”

Mu kiganiro na  Dj Adams tumubaza uko abona umuziki ubu agereranyije nuko  byari bimeze mbere ku ibijyanye no “gushishura” cyangwa se Kwigana ibihangano by’abandi adusubiza agita ati: “Na mbere hose “ibishishwa” “n’abashishuzi” bari benshi cyane ahubwo ikibazo nuko ari jye jyenyine wabivugaga. Impamvu ubu muvuga ko ari byinshi nuko bisigaye byarateye isoni abanyamakuru bagahitamo kubivuga.”

Yakomeje agira ibyo abaza abamupingaga:

 -Ese ko mwavuga ko “nsenya umuziki Nyarwanda” mvuga amakosa arimo,na nyuma y’imyaka umunani muracyabona ari ukuwusenya koko cyangwa mwari mwarigize umuheto mushaka kureba icyo umwambi uzaba?

-Ese ko mwavugaga ko mwe muwubaka mukaba ari mwe murimo kuvuga ko “bashishura” mukanajora indirimbo zabo ndetse nabo ubwabo bakaba babyemera bamwe bakanabisabira imbabazi, mwahisemo kumfasha kuwusenya nabo ubwabo bisenya ?

-Kuwubaka uko mwawubakaga  byaranze cyangwa amaronko yarashize mwahisemo kuvugisha ukuri?

-Ku ba producer, ubunyamwuga musanga ari intwaro igayitse mu kazi mukora kuburyo muzatanguranwa kwiyitirira ubuhanga mukoresheje ibyabandi kugeza ryari?

-Abategura ibitaramo, mwasanze abanyamahanga aribo bazi ibishimisha abanyarwanda kurusha abo mu Rwanda?

Dj Adamz mu myaka itambutse ari mu bari bayoboye urugamba rwo kwamagana ubushishuzi muri muzika y’u Rwanda

Yanaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe byumwihariko RURA,MINISPOC,RDB n’izindi  kugira icyo bakora bitari ukwihutira kunenga no guhana abo batateye batanatera inkunga mu bikorwa byabo kugirango umuziki ukosoke kuburyo ugirira abawukora ndetse na Leta akamaro. Yasoje anashimira bamwe mu banyamakuru bamaze kubona ko gucurika ibintu ntacyo bimariye umuziki ndetse ko bafatanyije umuzika wagera kure.

Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo bya Dj Adamz uyu akaba umunyamakuru umaze igihe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda aho ari we wa mbere watangiye urugamba rwo kurwanya abahanzi babanyarwanda biganaga abahanzi banyamahanga  bakabeshya abakunzi ba muzika ko ibihangano bibye ari ibyabo.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up