Saturday, September 26
Shadow

RDC.Perezida wa Sena arifuza ko Moïse Katumbi utavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila yemererwa gutaha

Share

Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Léon Kengo Wa Dongo, arifuza ko Moïse Katumbi utavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila yemererwa gutaha.

Uyu muyobozi yavuze ko Kabila yakwemererwa kwinjira mu gihugu akiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Itariki ya 8 Kanama 2018 wari umunsi wa nyuma Komisiyo y’Amatora muri RDC yakiriyeho ibyangombwa by’abashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu. Wageze Katumbi yarahejejwe ku mupaka wa Zambia.

Perezida wa Sena, Kengo Wa Dongo, yatangarije RFI ko bidakwiye ko Katumbi abuzwa kwinjira mu gihugu.

Ati “Ni umwana w’igihugu, kumuheza ni ubwoba ko yakwiyamamaza, akaba ashobora no gutorwa.”

Katumbi uba mu mahanga kuva muri Gicurasi 2016, aherutse kuvuga ko yabujijwe gutaha ngo atange kandidatire ye.

Hagati aho, RDC muri uku kwezi yamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi.

Katumbi yakatiwe n’ubucamanza bwa RDC igifungo cy’imyaka itatu adahari.
Kengo ati “Ni byo ariko turi mu ntangiriro z’amatora. Icyifuzo cyanjye kirasobanutse, ni uko buri wese yakwiyamamaza. Kuko yakatiwe n’inkiko, yasaba imbabazi Perezida wa Repubulika.”

Uretse ibijyanye na Katumbi, Kengo yanavuze ko abona Kabila ashobora kuba yifuza kuzagaruka nyuma ya manda Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka rye yatorerwa.

Ati “Dusesenguye byose, ashobora guha Ramazani, Ramazani yatorwa inshuro imwe, we ashobora kugaruka. Njye ntekereza ko yabigenje neza. Agarutse nyuma, ashobora kumaraho igihe yifuza.”

Itegeko Nshinga ntiryemereraga Kabila kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ze ebyiri riteganya.

Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Léon Kengo Wa Dongo, arifuza ko Moïse Katumbi utavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila yemererwa gutaha

3,914 Comments