Sunday, September 20
Shadow

Abanyarwenya bakomeye ku mugabane wa Afurika Siriki na Souke banyuze mu Rwanda

Share
Mu minsi ishize abanyarwenya bakomeye ku mugabane wa Afurika Siriki na Souke banyuze mu Rwanda aho bari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Icyo gihe batangaje ko bari kurebera hamwe uko bakorera igitaramo mu Rwanda cyane ko n’ubwo basanzwe bahafite abakunzi benshi ariko bari batarataramira i Kigali.
Kuri ubu rero amakuru meza Inyarwanda.com ifitiye Abanyarwanda by’umwihariko abakunda urwenya, ni uko aba banyarwenya bakomeye ku Isi nzima bagiye kuza gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco ryo gusetsa rya Kigali International Comedy Festival rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya kabiri cyane ko ryatangiye mu mwaka wa 2017. Muri uyu mwaka iri serukiramuco rigiye kumara icyumweru ribera mu bice bitandukanye by’igihugu aho abanyarwenya banyuranye bazajya basusurutsa abakunzi ba Comedy.

Iri serukiramuco rizitabirwa na Sirike ndetse na Souke rizatangira tariki 22 rigeze 29 Nyakanga 2018 icyakora aba bagabo bakaba bazagera mu Rwanda hagati ya tariki 25 ndetse na 26 Nyakanga 2018 bagataramira i Kigali tariki 29 Nyakanga 2018 umunsi wahariwe urwenya ruri mu rurimi rw’igifaransa mu gihe tariki 28 Nyakanga 2018 bwo abakunzi b’urwenya ruri mu Cyongereza aribwo bazaryoherwa n’abandi banyarwenya bakomeye barimo numugabo uherutse kwitabira Britain Got Talent witwa Daliso Chaponda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up