Monday, August 10
Shadow

Bebe Cool yatanze igihumbi cy’amadolari abasaba gufatana urunana mu kwitanga kugira ngo umwana Gahima Ella Bright avuzwe

Share

Umuhanzi Bebe Cool yaririmbye binyura benshi mu bitabiriye igitaramo cye ariko asiga asabye Abanyarwanda kurangwa n’umutima wo gufasha by’umwihariko atangiza ubukangurambaga bwo kuvuza umwana w’uruhinja wavukanye ikibazo gikomeye.

Bebe Cool yatanze igihumbi cy’amadolari abimburiye abandi bitabiriye igitaramo cye, abasaba gufatana urunana mu kwitanga uwo mwana witwa Gahima Ella Bright akabasha kujyanwa mu mahanga kuvuzwa.

Yari yateguye urwandiko yise “Golden Heart” rukubiyemo ubutumwa busaba abantu gutanga batitangiriye itama kandi badategereje ibizabagarukira mu gihe bakoze igikorwa cy’urukundo bagafasha umuntu ukomerewe.

Ubwo umuziki wari ugeze aharyoshye, Bebe Cool yahagaritse igitaramo abwira abafana ati “Uyu mugoroba ngiye kubasaba ubufasha kandi ndapfukama mbere y’uko nsubira mu rugo. Iyo ufite ubuzima nk’ubu, ibuka ko hari undi muntu uri kubabara muri Kigali. Iyo uri kwishima ntuzigere na rimwe wibagirwa uwo muntu.”

Yavuze ko ububabare bw’uyu mwana yabumenye amaze akanya gato ageze mu Mujyi wa Kigali bigatuma yiyemeza kuva mu Rwanda hari igikorwa gikomeye akoze.

Yongeye ati “Niba Bebe Cool wo muri Uganda yatanga amafaranga yo gufasha umwana wowe mu by’ukuri uba muri Kigali ni iki wakora?”

Abitabiriye iki gitaramo babonye amafoto atandukanye agaragaza uyu mwana w’uruhinja n’uburibwe arimo.

Bebe Cool yahise ahamagara ababyeyi be ku rubyiniro abaza nyina icyo yasaba abitabiriye iki gitaramo. Uyu mubyeyi yagize ati “Ella akeneye ubufasha bwanyu kugira ngo abashe kujya kwivuza,” ariko ahita afatwa n’ikiniga asaba ko umugabo we yakomeza.

Bebe Cool yakoze ubukangurambaga bwo gufasha umwana wavukanye urutirigongo rudahura n’ijosi

Se w’uyu mwana yavuze ko ajya kugera ku Isi yavutse ananiwe ariko akaza guterwa umuti wafashe aho utagombaga gufata bituma avukana ikibazo ku bwonko n’urutirigongo rudahura n’ijosi. Yagiriye ikibazo kuri CHUK arwarira mu Bitaro bya King Faisal amezi abiri kuko yagiye muri koma amaze umunsi umwe gusa avutse.

Uyu mubyeyi yagize ati “Tumaze kumuvuza mu mafaranga agera muri miliyoni 18 ariko ubushobozi bwabaye nk’ubushira. Baduciye $25,000 kumujyana mu Buhinde, baduca $85,000 kumujyana muri Amerika. Turasaba umuntu uwo ari we wese ufite umutima wo gufasha kutuba hafi.”

Remmy Lubega uyoboye itsinda ritegura ibi bitaramo bya Kigali Jazz Junction yemeye kongera ku yo Bebe Cool yatanze haboneka n’undi mubyeyi ku buryo ku ikubitiro habonetse ibihumbi bibiri by’amadolari n’amayero 400. Abandi bitabiriye iki gitaramo na bo bakomeje kwitanga.

Bebe Cool yavuze ko niba haragiye habaho ibibazo byatwaye abantu igihugu ntawe ukwiye kurebera ngo ubuzima by’umwihariko bw’umwana muto bucike abantu kandi hari icyo buri wese yakora mu gutabara uyu muryango.

Igitaramo cy’uyu muhanzi yagihuriyemo na Ringo wo muri Afurika y’Epfo uzwi cyane mu ndirimbo “Sondela” ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Mani Martin, Nyamitari Patrick ndetse na Irakoze Hope.

Bebe Cool yapfukamye mu gitaramo cye asaba abantu gufasha umwana wavukanye ikibazo

Ababyeyi b’uyu mwana uri ku mupira bakeneye ubufasha ngo avuzwe akire

Abantu batandukanye bahise batangira kwitanga ngo uyu mwana avuzwe

Umubyeyi w’uyu mwana yafashwe n’amarangamutima ahobera Bebe Cool kubera igikorwa yamukoreye

Gahima Ella Bright yavukanye urutirigongo rudahura n’ijosi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up