Saturday, September 26
Shadow

Kayonza.Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga rya Nyamirama aratabaza kuera ibikorwa remezo bidahagije.

Share

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga rya Nyamirama TVET Shool riherereye mu karere ka Kayonza baravuga ko bahanganye n’ibibazo byo kuba iki kigo nta bikorwa remezo bihari birimo amazi, ubwiherero n’ibindi ku buryo ngo biteza umwanda bikanabangamira imyigire.

Kuba muri iki kigo cy’amashuri y’imyuga cya Nyamirama TVET School nta bikorwa remezo bihagije birimo , ngo ni kimwe mu mbogamizi zikomereye abanyeshuri bahiga .
Aba banyeshuri baragaruka cyane ku kibazo cy’ubwiherero budahagije , kuko ngo muri iki kigo hari icyumba kimwe gusa cy’ubwiherero bahuriramo bose.


Ikindi aba banyeshuri bagarukaho ni ubwiyuhagiriro ndetse n’aho bafatira amafunguro hatagira ibikoresho bihagije , ibi byose rero ngo akaba ari imbogamizi kuri bo.

Ikibazo cy’amazi na cyo ngo ni ingorabahizi kuri bo , kuko ngo kenshi muri iki kigo nta mazi aba ahari bigatuma bajya kuyashaka mu kabande, yaba ayo guteka ndetse no gukora isuku.

Aba banyeshuri baravuga ko ibi bibazo byose bagerageza kubigeza ku buyobozi bw’ishuri,maze bukababwira ko bigiye gukemuka vuba maze bagategereza bagaheba.

Nsabimana Innocent uyobora iki kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Nyamirama TVET School ,avuga ko hari company yari yaratangiye gukora ibikorwa remezo byo muri iki kigo, hanyuma iza guhura n’imbogamizi gusa ngo mu minsi mike imirimo izaba yasubukuwe.

Mu gihe ibi bibazo byose bidashakiwe umuti mu gihe cya vuba ,aba banyeshuri bo kuri iki kigo cya Nyamirama TVET School bavuga ko ingaruka zose ziterwa n’ibikorwa remezo bidahagije muri iki kigo bigamo ,ngo zishobora kubakoma mu nkokora haba mu myigire ndetse no mu mitsidire

7 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up