Saturday, September 26
Shadow

Kicukiro.Ruhurura yatembanye abana babiri bakarokoka ihangayikishije abaturage bikomeye

Share

Mu midugudu itatu;  Izuba, Karuyenzi, Kamabuye yo mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro abaturage begereye ruhurura yahoo baratabaza kuko amazi yayo ari kubangiriza kuko yubatswe ntirangire. Ubuyobozi ngo buri kubakorera ubuvugizi.

Ruhurura ihurizwamo aya mazi yubatswe igice gito

Ruhurura ihurizwamo aya mazi yubatswe igice gito

Aya mazi aturuka mu muhanda uri kubakwa uva Nyanza ya Kicukiro ukajya mu murenge wa Nyamirambo muri Nyarugenge yagiye ahuzwa ariko imiyoboro yawo ntiyubakwe.

Abaturage ba hano bavuga ko mbere nta ruhurura yari ihari ko ari abari kubaka umuhanda bafashe amazi aturuka mu bice bitandukanye bakayayobereza mu baturage  ntihagire ikindi bakora.

Nsengumuremyi Jonas wo mu mudugudu wa Karuyenzi ati “ntiharashira amezi atandatu amazi atangiye kutwangiriza, Abashinwa bakusanyije amazi yose ava ku Irebero bayahuriza mu ibuze (Caneau) imwe barangije bayohereza mu baturage barigenderaamazi asandara mu baturage iyo imvura iguye, adusenyera amazu, yasenye uyu muhanda uduhuza ,ubu nta na moto yari ikigera aha uretse ko twakoze akararo nibura ngo turebe ko imigenderanire yakomeza, iyi ruhurura yanatwaye abana babiri tubafatira epfo iriya, ubu twabuze icyo dukora”

Everlyne Mukankusi nawe wa hano avuga ko iyo imvura iguye aya mazi aba ari menshi cyane akabateza akaga.

Ati “…ubuyobozi n’abasirikare barahageze baratubarura baragenda. Turashaka ko badukorera iyi ruhurura ikareka kutwangiriza nibura.”

Muri iyi midugudu hari abo amazi y'iyi ruhurura yasenyeye inzu

Muri iyi midugudu hari abo amazi y’iyi ruhurura yasenyeye inzu

Amazi yinjiye mu mirima y’abaturage arayangiza, asenya zimwe mu nzu z’abaturage, asenya imihanda migenderano muri iyi midugudu. Abaturage bavuga ko niba ntagikozwe vuba azanahitana ubuzima bw’ abantu.

Abaturage bavuga ko ngo bumvise ko Abashinwa bahakaniye Akarere ko batazakora iyi ruhurura kuko ngo mu masezerano yo kubaka uyu muhanda iyi ruhurura itarimo.

Uzamukunda Anathalie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama yabwiye Umuseke bagerageje gufasha abo amazi yangirije inzu no gusana imihanda yangiritse.

Avuga ko hari ikizere ko iyi ruhurura izakorwa kuko ngo imirimo yo kubaka umuhanda itararangira ariko bari gukora ubuvugizi ngo iyi ruhurura yubakwe.

Ahandi yahateje inkangu

Ahandi yahateje inkangu

Iyo imvura iguye baterwa n'imyuzure

Iyo imvura iguye baterwa n’imyuzure

Ahandi amazi yahaciye umuhoora mugari

Ahandi amazi yahaciye umuhoora mugari

Amazi ari kugenda yangiza cyane muri iyi midugudu

Amazi ari kugenda yangiza cyane muri iyi midugudu

Ari kwangiriza abaturage imyaka

Ari kwangiriza abaturage imyaka

Mu minsi ishize yatembanye abana babiri bararokoka ariko baba biteguye ko hashobora kuva inkuru mbi

Mu minsi ishize yatembanye abana babiri bararokoka ariko baba biteguye ko hashobora kuva inkuru mbi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up