Abbas Mukama, yavuze ko atiyumvisha uburyo urukiko rwarekuye Pudence Rubingisa

Share

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Abbas Mukama, yavuze ko atiyumvisha uburyo urukiko rwarekuye Pudence Rubingisa wahoze ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza uburyo uyu mugabo yahombeje leta akayabo nubwo atarabihamywa n’urukiko.

Mu Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rukuru rwategetse ko Rubingisa arekurwa akaburana ari hanze, ku cyaha akekwaho cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu kurangiza amasezerano ndetse no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, ubwo hakorwaga umushinga wo kubaka laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo.

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yari mu Nteko Ishinga Amategeko ageza ku badepite ibisobanuro mu magambo, ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016.

Depite Mukama yavuze ko hari ingamba nziza nyinshi zafashwe mu gukurikirana abahombya leta ariko hari ikibazo mu kugaruza amafaranga yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta, ahera ku kibazo cy’uwari Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe imari, Pudence Rubingisa.

Yagize ati “Biri kundya ahantu mu mutwe, numvaga binaniye kubyumva. Uyu muyobozi wungirije, raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta yagaragaje ko yahombeje hafi miliyari imwe, batweretse amafilimi hano aho yagiye gutanga sheki y’amafaranga hafi miliyari ayiha rwiyemezamirimo, barubatse fondasiyo gusa n’amatafari nk’atatu. Ubu ashobora kuba urukiko rwaramufunguye by’agateganyo ngo aburane ari hanze, rwiyemezamirimo we aracyafunze.”

“Mwumve ayo mafaranga y’igihugu miliyari imwe, kandi nta n’akantu bamushyizeho kamugaragaza aho agiye hose kugira ngo ntazanacike. Nkibaza ku nyungu z’igihugu, ko dushaka amafaranga y’igihugu, Nyakubahwa Minisitiri nk’Intumwa Nkuru ya leta, mwavuze ingamba nyinshi nziza ariko uriya muyobozi wungirije wa kaminuza ucyidegembya, ubu se namara kubona ahamwa agahunga muzadusubiza iki hano mu nteko rusange?”

 

Minisitiri Busingye yabaye nk’uwisegura ko atifuza kuganira ku bibazo biri imbere y’abacamanza mu nkiko, ngo hato atazaregwa ko yagiye mu nteko agaca urubanza.

Ati “Ariko nagira ngo mvuge ibintu nka bibiri. Amategeko yacu yemera ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, abafata ibyo byemezo ni abacamanza ni na ko amategeko abiteganya. Babikora mu buryo buteganywa n’amategeko atorwa n’iyi Nteko Ishinga Amategeko. Ntabwo iyi nteko yabyemera mu gihe kimwe ngo ibibuze mu kindi. »

Yavuze ko icyo abayobozi bashinzwe ahubwo ari ukureba ko inkiko n’izindi nzego zishinzwe imirimo itandukanye, ikorwa neza nta nyungu bwite, nta buriganya cyangwa indi mico mibi yivanzemo.

Yakomeje agira ati “Ngira ngo kuba umuntu yahabwa ifungurwa ry’agateganyo si cyo cyagombye kuba ikibazo. Icyagombye kuba ikibazo natekerezaga ko Visi Perezida Mukama yashaka kubaza ni ukumenya ngo byakozwe kubera iki, nta kindi kibyihishe inyuma, ngira ngo icyo ni cyo cyagombye gushishikaza abanyarwanda.”

Image result for mukama abbas

Mu bijyanye no gukurikirana abantu barekurwa by’agateganyo, Minisitiri Busingye yavuze ko mu itegeko riri kunozwa hateganyijwemo uburyo bwo gukurikirana abarekuwe hifashishijwe akantu bazajya babambika kagaragaza aho umuntu aherereye mu ikoranabuhanga igihe barekuwe by’agateganyo.

Yakomeje agira ati “Niho hateganywa turiya tuntu bamwambika dukoresha ikoranabuhanga, ubu twashyizwe mu mategeko yacu n’ubundi buryo ariko igihe bitarahinduka amategeko ntabwo byashyirwa mu bikorwa. Ariko umunsi byatowe bigasohoka mu igazeti ya leta bizakurikizwa.”

Leta ikomeje kwishyuza abahombeje leta

Minisitiri Busingye yabwiye abadepite ko leta ifite umurongo wo gukomeza kwishyuza abantu bagiye bayihombya kimwe n’abayibereyemo imyenda, ku buryo buri muntu wese agomba kumva ko uhombeje leta abibazwa nyamara mbere ya 2015 bitarabagaho.

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu hari amafaranga arenga gato miliyoni 20 Frw inkiko zimaze gutegeka abantu batandukanye kwishyura, imanza zikaba zaraciwe burundu, ari twebwe twabajyanye mu nkiko kubera guteza igihombo. Miliyoni 20Frw zishobora kuba ari amafaranga atumvikana ko ari menshi, ariko arava kuri zeru mu myaka itatu ishize.”

Yavuze ko abantu babereyemo leta amafaranga bamaze kumenya ko ishyamba ritakiri rya rindi kuko ibintu byahindutse, aho bubatse ubufatanye n’Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, amabanki, ndetse n’Ikigo Gicunga Inguzanyo nacyo cyemeye kugira uruhare mu gukurikirana abambuye leta.

Image result for prudence rubingisa

Pudence Rubingisa wahoze ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda

Yongeyeho ati “Ubu umuntu ubereyemo leta amafaranga hari ubwo agenda akagera ku mupaka bakamubwira ngo ariko hari ikibazo wari ufitanye n’urwego ukorera, barakwishyuje. Wakiranutse nabo? Yavuga ko batarakiranuka bakavuga bati banza usubireyo ugikemure hanyuma ugaruke ukomeze inzira yawe.”

Yavuze ko ubu bari gufatanya na banki, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’abinjira n’abasohoka n’izindi nzego zibika amakuru, ku buryo aho umuntu ageze hose asanga bamwishyuza.

Yakoeje agiraati “N’ubu buryo bwo gukoresha amakarita atandukanye, umuntu azagera aho agera kuri sitasiyo ya lisansi bakamwibutsa umwenda afite wa leta, bigasaba ko abanza kujya kuwukemura cyangwa se ikarita ye ikanga gukora. Ibyo byose turatekereza kuganira n’ababishinzwe kugira ngo dufatanye bitaduhenze cyane.”

 

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Abbas Mukama (hagati), yavuze ko atiyumvisha uburyo urukiko rwarekuye Pudence Rubingisa wahoze ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda,

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up