Ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu ntibwemeranya nabavuga ko abanyeshuri bananiranye

Share
Ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu bwamaganiye kure amakuru amaze igihe acicikanya mu binyamakuru bitandukanye avuga ko bafite abana bananiranye aho bavuga ko abana babakobwa bambara impenure bafite n’imisatsi idefirije n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21/03/2018, umunyamakuru yasuye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya APACE Kabusunzu agamije kwirebera ibintu bimaze igihe bicicikana mw’itangazama aho bavuga ko abanyeshuri biga muri iki kigo barangwa n’imyitwarire mibi irimo ko abana babakobwa bambara impenure , bafite imisantsi idefirije n’ibindi, ariko yatunguwe nuko ntabyo yiboneye ndetse yasanze abana barangije ibizami bitegura gutaha mubiruhuko bameze neza.

Aya makuru kandi anyomozwa n’umuyobozi w’ishuri rya APACE , aho yatangarije umunyamakuru w’ikinyamakuru hanga ko nawe abyumva uko bikamutangaza , yagize ati:”Byumva uko mw’itangazamakuru kandi byandikwa n’umunyamakuru umwe, ndamuzi atuye hariya Nyakabanda niwe uhora anyibasira nayobewe impamvu ahora yandika ibintu bidasobanutse bitesha agaciro ishuri ryacu. Ikimbabaje harubwo aza kundeba nkamuha amakuru yuzuye yagenda akandika ibyo yishakiye sinzi icyo dupfa”.

Yakomeje avuga ko ntamwanya yabona wo kwirirwa aregana n’umuntu umwanditseho ibintu bipfuye , ahubwo bituma arushaho gukora ishinganoze neza, gusa yikomye uyu munyamakuru avuga ko igihe tugezemo ntabwo yarakwiye kwandika inkuru nkizi ziharabikana amusaba yuko nimba hari ikibazo bafitanye yazamwegera bakaganira.

Uyu muyobozi yavuze ko aherutse gushimirwa na Minisitiri w’uburezi mu nama yahuje abayobozi bibigo by’amashuri hano muri kigali ko ariwe wambere wabashije gukemura ikibazo cy’amajipo magufi ku bana babakobwa cyari cyarafashe intera mu bigo cy’amashuri muri kigali.

Ikindi  ubugenzuzi bwakozwe mu bigo by’amashuri hagamije kureba imyitwarire y’abana bwagaragaje ko abanyeshuri biga muri APACE biga neza ndetse ko bujuje ibisabwa na Minisiteri y’ubureze aho babonye amanota ari hejuru ya 70%.

Guhera tariki ya 30 Gicurasi 2016, nibwo ibintu byahinduye isura muri iki kigo kuko ubuyobozi bwa APACE bwafashe umwanzuro ko nta munyeshuri w’umukobwa uzongera kwemererwa kwiga asutse imisatsi cyangwa yambaye ijipo ngufi igera hejuru y’amavi, n’abahungu ntibemererwe inyogosho zidasanzwe n’amapantaro babatiza amacupa.

Umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri APACE, yavuze ko  ko ibi byemezo babifashe kubera ko bakeneye isuku ku banyeshuri babo.

Agira ati” Buri kigo kigira amategeko akigenga , ibi rero twabifashe kugira ngo abanyeshuri bacu barangwe n’isuku kuko ntidukeneye abakobwa biga bambaye utujipo tugufi tugera hejuru y’amavi banasutse cyangwa se abahungu bafite za nyogosho zidasanzwe cyangwa se bambara twa dupantaro ntazi uko tumeze.”

Yakomeje agaragaza ko iri shuri ari ryo riha abanyeshuri baryigamo imyenda y’ishuri, ariko ko benshi muri bo bafite ingeso yo guhita bajya kuyigabanyisha aho usanga abakobwa bayahindura impenure ndetse n’abahungu amapantaro yabo bakayagira mato kugira ngo abafate.

Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya APACE Kabusunzu ubwo yatugurwaga n’umunyamakuru amusuye akemera ko baganira.

Zimwe mundangagaciro bigisha abanyeshuri zigomba kubaranga nk’abanyarwanda.

Bagiye bahabwa ibikombe bahebwa ko bitwaye neza , binyuranye nibibavugwaho.

Ibikombe bagiye bahabwa nk’ikigo kindashyikirwa.

Umunyamakuru yasanze ikigo gifite isuku.

Aho abanyeshuri bafatira amafunguro hameze neza.

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up