Saturday, September 26
Shadow

Sudani y’Epfo ntigishaka ko ingabo za Loni zibungabunga amahoro zikomeza kuguma mu gihugu cyabo

Share

Sudani y’Epfo yamaganye umwanzuro wa Loni wo kongerera igihe ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu, ivuga ko wafashwe kitagishijwe inama.

Minisitiri ushinzwe itumananho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Michael Makuei, mu cyumweru gishize yatangaje ko icyemezo cy’Akanama gashinzwe umutekano ku mugambi wo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kibogamye kandi kitagomba kwihanganirwa na gato.

Makuei yavuze ko igihugu cye kitabanje kugishwa inama ku bijyanye n’iyo ngingo nk’uko inkuru ya The Eastafrican ibisobanura.

Yagize ati “ Ibi ntabwo byemewe. Ni icyemezo kibogamye kuko guverinoma itabajijwe. Ni icyemezo tudashaka cyafatiwe Repubulika ya Sudani y’Epfo mu buryo buhutiyeho. Ntituzi icyihishe inyuma yacyo ku buryo igihugu cyacu kitagishijwe inama.”

Ku wa Kane w’iki cyumweru, Akanama gashinzwe umutekano ka Loni katoye umwanzuro wongerera igihe ingabo zayo zishinzwe kubungabunga umutekano muri Sudani y’Epfo kugeza nibura muri Werurwe 2019.

Uyu mwanzuro ugena ko Unamiss ikomeza inshingano zayo zo kurinda abasivile , uduce twose twashegeshwe n’intamba muri iki gihugu tukoherezwamo abasirikare.

Inshingano nshya za Unamiss kandi ziyemerera gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya 2015 hamwe n’ibindi bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihe.

Abasirikare bari muri UNAMISS bagera ku bihumbi 17.

Minisitiri ushinzwe itumananho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Sudani y’Epfo, Michael Makuei

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up