Menya amwe mu mateka ya Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane

Share
Ku itariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hatowe Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2018, aha Iradukunda Liliane ni we wegukanye ikamba. Inyarwanda.com twasuye Iradukunda Liliane atuganiriza byinshi ku buzima bwe bwite kuva mu bwana bwe kugeza ubwo yambitswe ikamba ndetse n’ibyo atekereza kuzakora.
Miss Iradukunda Liliane w’imyaka 18 apima ibiro 57 matero 1.70 ni umukobwa wiyamamarije mu karere ka Rubavu ho mu ntara y’Uburengerazuba. Impamvu rukumbi yatumye ajya kwiyamamariza muri iyi ntara ni uko ari ahantu yari afite umuryango akajya kubasura akahatembera aza gukunda aka gace ari nabyo byanatumye ajya kuhiyamamariza nk’uko nawe ubwe abitangaza.

Miss Rwanda 2018

Iyo utereye ijisho mu mafoto aba mu ruganiriro rw’iwabo ubona aka gafoto ka cyera ka Iradukunda Liliane ari kumwe n’umubyeyi we cyera mu bwana

Iyo uganira na Iradukunda Liliane akunyuriramo amwe mu mateka ye yiganjemo uko yagiye abaho yaba mu bwana bwe, mu mashuri ndetse no mu buzima busanzwe. Aha Iradukunda Liliane umwe mu bakobwa bagira urwenya yatangaje ko avuka mu muryango w’abana umunani nawe arimo akura akunda gukina imikino itandukanye nk’umwana ariko nanone akura nk’umwana udakunda kurya no kuryama ku manywa.

Miss Rwanda 2018Twasuye Miss Iradukunda Liliane mu rugo

Iradukunda Liliane umukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2018 yaganirije Inyarwanda.com ku buzima bwe bwo ku ishuri kuva yiga mu mashuri y’incuke kugeza arangije amashuri yisumbuye. Nyampinga w’u Rwanda 2018 Liliane yize ibijyanye n’ubukerarugendo mu mashuri yisumbuye. Yabwiye umunyamakuru ko nyuma y’uyu mwaka azamarana ikamba yifuza kuzakomereza muri kaminuza naho akiga ibijyanye n’ubukerarugendo cyane ko ari ibintu akunda cyane.

src.inyarwanda.com

nkusiramesh@gmail.com

 

Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up