Monday, August 10
Shadow

Yvan Buravan mu muziki ngo arashima Imana kuba itsinda rya Sauti Sol rizi bimwe mu bihangano bye

Share

Yvan Dushime Burabyo wamenyekanye nka Yvan Buravan mu muziki ngo arashima Imana kuba itsinda rya Sauti Sol rizi bimwe mu bihangano bye, ngo ni ibintu bikomeye cyane kuri we, kumva ko umuntu ufana na we akuzi.

Buravan ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya EAP

Itsinda rya Sauti Sol riheruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Count Down kuri 31 Ukuboza 2017, mbere y’uko icyo gitaramo kiba aba bahanzi bari batangarije itangazamakuru ryo mu Rwanda ko bakunda ibihangano by’abahanzi nyarwanda bakagenda banabivugaho.

Iri tsinda ry’Abanya-Kenya rigizwe n’abasore bane ni rimwe mu matsinda akomeye ku mugabane wa Afurika, mu bahanzi nyarwanda bavuze ko bazi harimo Yvan Buravan, Charly na Nina, The Ben by’umwihariko na Mani Martin dore ko we bamaze gukorana indirimbo nubwo itaragera hanze.

Ubwo bageraga kuri Yvan Buravan bavuze ko ari umuhanzi w’umuhanga babishimangira bavuga ku ndirimbo ye yitwa “Just Dance” baririmbyeho agace gato bavuga ko na yo ari indirimbo nziza mu zo bazi z’Abanyarwanda.

Nyuma y’ibyo, umuhanzi Yvan Buravan nyuma y’igitaramo cya East African Party yaririmbyemo, yabwiye Umuseke ko atunguwe no kumva abahanzi bakomeye nka bariya bazi igihangano cye by’umwihariko bashobora no kuririmba iyo ndiririmbo.

Ati “Kuba barayikunze, bakanahamya ubuhanga bwanjye ni ibintu byo gushimira Imana kuko ni abantu bakomeye kuri njyewe, nsanzwe mbakunda, kumva ko bakunda ibyo nkora ni ikintu gikomeye cyane.”

Muri 2017 Buravan yagiye avugwa cyane ubwo yavaga muri Lebel ya New Level yamufashaga akajya kwikorana, ariko nyuma aza kuyigarukamo ibintu byatunguranye.

Uyu muhanzi we yavuze ko kuba yari yaratandukanye na New Level nyuma akayisubiramo nta kintu na kimwe byigeze bimuhinduraho.

Ngo umwaka ushize wa 2017 yawukozemo indirimbo nyinshi zose ngo zirabitse zizajya hanze muri 2018.

Indirimbo Buravan aheruka gushyira hanze ni iyitwa ‘Heaven’ ngo yishimiye uko yakiriwe hanze mu bafana be ngo aranateganya gushyira hanze amashusho yayo mu ntangiro z’uyu mwaka.

Ngo nta kiza nko gukunda umuntu nawe agukunda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up