Umuhanzi ally Salehe Kiba yageze I Kigali mu gitaramo cya East African Party 2018

Umunyatanzaniya Ally Salehe Kiba wamamaye nka Ali Kiba mu muziki yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya East African Party 2018, aho yazanye na Ommy Dimpoz ndetse bashobora gutungurana bombi bakaririmbana.

Aba bombi bageze i Kigali ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Ukuboza 2017. Bakiriwe n’abarimo Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters yateguye igitaramo cyo gutangiza umwaka wa 2018.

Kiba na Dimpoz bazanye i Kigali basanzwe ari inshuti, bombi bakorana n’inzu itunganya muzika yitwa RockStar4000 ya Sony Music basinyemo amasezerano y’imikoranire na yo.

Hashize igihe aba bombi bagendana mu bikorwa bitandukanye buri umwe akora bakaririmbana indirimbo bahuriyeho yitwa “Kajiandae”.

Dimpoz wazanye na Ali Kiba i Kigali yamuherekeje no mu rugendo rw’ibitaramo aheruka gukorera muri Afurika y’Epfo ndetse banajyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi biri mu bishobora gushingirwaho mu kuvuga ko bazaririmbana mu gitaramo cya East African Party kigiye kubera mu Rwanda.

Aba bahanzi bo muri Tanzania bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba bageze i Kigali bahasanga ibindi byamamare muri muzika ya Afurika ari bo Yemi Alade wo muri Nigeria na Sauti Sol yo muri Kenya bazahurira mu gitaramo cyiswe “New Year Eve Countdown” giteganyijwe kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017, ikindi kikaba mu ijoro ry’umunsi ukurikiyeho.

East African Party yatumiwemo Ali Kiba izanasusurutswa n’abandi bahanzi bakomeye barimo Sheebah Karungi wo muri Uganda n’abo mu Rwanda barimo umuraperi Riderman, Yvan Buravan, Bruce Melodie n’itsinda rya Tuff Gang ryongeye kwihuza.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya cumi mu Rwanda kizabera muri Parking ya Stade Amahoro i Remera mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2018. Kije gikurikira icyabaye mu mwaka ushize kigasusurutswa na The Ben washyigikiwe n’imbaga y’abakunzi ba muzika benshi bari bamufitiye urukumbuzi.

Kwinjira mu gitaramo cya East African Party kizatangira saa kumi z’umugoroba bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu [5,000 Frw] ahasanzwe n’ibihumbi icumi [10,000 Frw] mu myanya y’imbere.

ukeneye serevise zacu watwandikira kuri nkusiramesh@yahoo.com/+250785026490whatsapp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up